Jah D’Eau Dukuze ‘uyingayinga Zlatan’ yerekeje kuri FINE FM

Umunyamakuru wa siporo uri mu bakunzwe mu Rwanda, Jah D’Eau Dukuze, yamaze gutangira akazi kuri Radio FINE FM mu kiganiro cyayo cy’imikino kizwi nk’Urukiko rw’Ubujurire.

Ni umwe mu banyamakuru beza mu gukora inkuru zicukumbuye, gutangaza inkuru no gukora ibyegeranyo biryoheye amatwi.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Nzeri 2022, ni bwo Dukuzimana Jean de Dieu (Jah D’Eau Dukuze) yatangiye kumvikana kuri radio FINE FM ivugira ku murongo wa FM 93.1.

Sam Karenzi uyobora ibiganiro by’iyi radio yagize ati “Reka twakire by’umwihariko Jah D’Eau Dukuze. Ni umucamanza, ndakeka bakuzi. Muramuzi, amaradiyo yose… ubu nturi mu bafite agahigo?”

Mu kumusubiza, Dukuze wakoreye ku bitangazamakuru birimo Radio 1 (yaherukagaho), Radio 10, Flash FM, Kigali Today, RuhagoYacu, IGIHE, Funclub, Royal FM na Radio Salus, yagize ati “Ndayingayinga Zlatan!”

Kuri FINE FM, Dukuze agiye gusimbura Horaho Axel uheruka kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we.

Undi munyamakuru mushya uherutse kwerekeza kuri iyi radio mu biganiro bya siporo ni Isimbi Christelle uzajya wumvikana no mu kiganiro cya nimugoroba “FINE Sports VAR” n’ikindi cyitwa “The Classic” kigaruka ku myidagadaduro.

Bombi bazajya bakorana na Sam Karenzi, Muramira Régis na Niyibizi Aimé mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire” gitangira saa Yine za mu gitondo, kikamara amasaha atatu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo