Bagirishya Jean de Dieu “Jado Castar” yeguye ku nshingano zo kuba Visi Perezida ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) nyuma y’iminsi mike amaze afunguwe.
Jado Castar usanzwe ari nyiri B&B FM- Umwezi, yeguye mu gihe hari hashize umwaka umwe gusa atorewe muri Komite Nyobobozi ya FRVB yashyizweho muri Gicurasi 2021.
Mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri uyu wa Gatatu, yagize ati “Nkigaruka numvaga nakomeza inshingano, ndanagerageza njya mu nshingano kuwa Gatatu ushize ubwo hari amakipe yari agiye gukinira kujya hanze na Gisagara VC igaruka. Uburyo naraye iryo joro nibwo bwakeye mbwira Umuyobozi wa FRVB igitekerezo cyanjye.”
“Nabwiye inshuti zanjye, abavandimwe ko izo nshingano kuzigumamo byaba ari ukubeshya abanyarwanda. Umuyobozi namubwiye ko ibyo kongera kuyobora byaba ari uguhobera ibyansize.”
“Nifitiye trauma (ihungabana) bityo rero kujya gukwiza ihungabana mu mukino numva ntaho byaba bihuriye. Nibyo nandikiye umuyobozi ndamubwira nti nta mbaraga ngifite zo kuyobora.”
Tariki 14 Gicurasi 2022 ni bwo Jado Castar yarekuwe nyuma yo gusoza igifungo cy’amezi umunani yari yakatiwe n’uruko.
Yari yafunzwe muri Nzeri 2021 azira amakosa yari yabaye mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball y’Abagore cyakiriwe n’u Rwanda muri uko kwezi.
Icyo gihe yashinjwaga inyandiko mpimbano zakoreshejwe hashakwa abakinnyi bakiniye u Rwanda bavuye muri Brésil.
Jado Castar wa Visi Perezida muri FRVB yeguye nyuma y’iminsi mike afunguwe
/B_ART_COM>