Jabeur na Rybakina bakomeje gukora amateka, bazahurira ku mukino wa nyuma wa Wimbledon

Ons Jabeur na Elena Rybakina bakomeje gukora amateka, bazahurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Wimbledon ku wa Gatandatu, ni nyuma y’uko bitwaye neza mu mikino ya ½ yakinwe kuri uyu wa Kane.

Umunya-Tunisia Ons Jabeurs usanzwe ari nimero ya gatatu ku Isi, yabaye Umwarabukazi wa mbere n’Umunyafurikakazi wa mbere wageze ku mukino wa nyuma wa Grand Slam y’abakina ari umwe nyuma yo gutsinda Umudagekazi Tatjana Maria ufite abana babiri.

Jabeur yatsinze 6-2 3-6 6-1 muri uyu mukino wamuhuje na Maria usanzwe ari nimero 103 ku Isi ndetse akaba yari yiyemeje kuba umukinnyi uri hasi ku rutonde ushaka kugera ku mukino wa nyuma.

Aba bombi basanzwe ari inshuti ariko mu kibuga hari ihangana rikomeye nubwo banyuzagamo bagahoberana.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatandatu, Jabeur w’imyaka 27 azahura na Elena Rybakina wabaye Umunya-Kazakhstan wa mbere wageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye nyuma yo gutsinda 6-3 6-3 Simona Halep watwaye Wimbledon mu 2019.

Rybakina wavukiye i Moscow, agatangira gukina nk’Umunya-Kazakhstan mu 2019, yabaye umukinnyi wa mbere muto ugiye gukina umukino wa nyuma wa Wimbledon ku myaka 23 nyuma Garbine Muguruza wabikoze mu 2015 afite imyaka 21.

Ons Jabeur akomoka muri Tunisia

Elena Rybakina akomoka muri Kazakhstan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo