Izamarere Fan club ya APR FC yafunguwe ku mugaragaro (AMAFOTO 100)

Kuri iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 nibwo hafunguwe ku mugaragaro fan club Izamarere ya APR FC.

Ni umuhango wabereye ku Kimironko ahazwi ku izina rya Auberge.

Umuhango wo kuyifungura wari witabiriwe n’abari bahagaririye izindi fan club, bamwe mu bagize komite yo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali rw’abafana ba APR FC ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yashimiye abanyamuryango kwihangana n’ubupfura bagize mu rugendo rw’imyaka igera muri 3 bategereje gufungurirwa ku mugaragaro fan club yabo.
Yabasabye guhagurukana imbaraga bakagaragara kuri stade bashyigikira ikipe yabo.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’Igihugu Songambele na we yafashe akanya ashimira fan Club Izamarere uburyo bateguye neza , yongera gushimangira ko abafana ba APR basobanutse ndetse bishoboye.

Yavuze ko hari abibeshya ko ibyo abafana ba APR bageraho byose ari ikipe ibibafasha. Yavuze ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. Yabivuze ashingiye ku buryo Izamarere yari yateguye neza ibirori.

Ijambo rikuru ryavuzwe na Rtd Colonel Ruziba aho yashimiye abanyamuryango b’ Izamarere abasaba kurangwa n’urukundo, intsinzi n’ubutwari ndetse bigaherekezwa n’ubusobanuro bw’iryo zina Izamarere, aho yavuze ko Izamarere zirangwa n’ishyaka, gushyira hamwe ndetse n’urukundo yongera gusoza avuga ko afunguye ku mugaragaro Izamarere Fan Club kandi yifuza kubona intego zayo zijya mu bikorwa.

Izamarere yashinzwe muri 2019, itangizwa na Ntwali Richard na bagenzi be. Batangiye batarenga 10 bakora inama arinaho baje kwemeza izina Izamarere Fan Club. Uyu munsi iyi Fan Club imaze kugira abanyamuryango bagera ku 132.

Intego yayo ikaba ari ukugirango yegere abanyamuryango ba APR FC babarizwa mu bice byose by’igihugu batagira Fan Club babarizwamo ndetse no gushyigikira ikipe aho yerekeje hose.

Izamarere mu rwego rwo kugera ku intego yabo yubatse inzego zizayifasha kugera ku banyamuryango bayo itangiza amasibo ariyo Delta ibarizwamo abatuye mu ntara y’Amajyaruguru, Echo: Mu majyepfo, Bravo: Iburasirazuba, Charlie: Iburengerazuba Alpha: Umujyi wa Kigali.

Komite y’ Izamarere igizwe na President wayo : Arnaud Ntamvutsa, Vice President: Karangwa R. Eric Robert , umunyamabanga wayo ni Habinshuti Patrick, umucungamutungo ni P .Muberarugo ushinzwe imyifatire y’abanyamuryango ni Mugabe Jules . Abashinzwe imibereho myiza ni Uwera Solange na Hakizimana Innocent.Ushinzwe ubukangurambaga (mobilisation) ni Uzabakiriho Placide .Abagenzuzi ni Niyomugaba Janvier na Rutakwa Peter naho abajyanama ni Giramata Olive , Mugabe Robert na Gasana Denis

Rtd Col.Ruzibiza , wari uhagarariye abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu ari na we wayifunguye ku mugaragaro

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Songambele ukuriye ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu

Arnaud Ntamvutsa ukuriye Izamarere Fan Club


Agnes, umujyanama w’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Gatete Thomson ushinzwe ubukangurambaga bw’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Jackson ukuriye fan club y’abamotari

Danny ushinzwe coordination muri Zone 1

Sam Friend wari uhagarariye Inkoramutima za APR FC

Komite y’Izamarere fan club

Giramata Olive ni umujyama wa komite y’Izamarere

Rtd Col. Ruzibiza yababwiye kugendera ku izina ryabo ’Izamarere’ , bakanarangwa n’ibyaranze iz’Amarere

Buri wese wafashe ijambo yabemereye kubaba hafi

Arnaud Ntamvutsa ukuriye Izamarere Fan Club yavuze ko bagiye kuba fan club y’intangarugero

Eric uhagarariye uruganda rwa Masita mu Rwanda yabemereye kuzabambika umwambaro wihariye wa fan club yabo ndetse yahise abaha sample yawo

Bashyizeho morale, baririmba indirimbo ya APR FC yahimbwe n’umunyamuryango wabo

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo