Izamarere fan club ya APR FC yasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Nteko Ishinga Amategeko, bemeza ko byabongereye imbaraga n’ubumenyi bwisumbuyeho mu mateka y’igihugu.
Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2024 nibwo iyi fan club Izamarere yasuye iyi ngoro baherekejwe na bamwe mu bayobozi b’abafana ba APR FC barimo Gatete Thomson ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Muri iyo ngoro beretswe amateka atandukanye yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda, yo guhera mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha, ubwo Ingabo 600 za FPR-Inkotanyi hamwe n’abanyapolitiki bajyaga muri CND tariki 28 Ukuboza 1993, kugera tariki ya 04 Nyakanga 1994, ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurangiye.
Arnaud Ntamvutsa uyobora Izamarere Fan Club yabwiye Rwandamagazine.com ko gusura iyi ngoro ari mu rwego rwo kugira ngo abagize fan club yabo biganjemo urubyiruko barusheho kumenya amateka y’igihugu by’umwihariko ay’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati " Nk’uko mwabibonye, fan club yiganjemo urubyiruko. Abenshi bwari ubwa mbere bahageze kandi bahakuye amasomo menshi akomeye. Babyishimiye cyane kuko babashije no kumva ubutwari bw’ingabo 600 zabashije kurokora abari barimo kwicwa mu Mujyi wa Kigali."
Yunzemo ati " Ubwitange bwa ziriya ngabo za FPR Inkotanyi nibwo tugiye guharanira ko natwe bugomba kuturanga muri byose dukora mu buzima bwa buri munsi, mu rwego rwo gukomeza gushyira itafari mu kubaka igihugu cyacu cyiza."
Nyuma yo gusura iyi ngoro, abagize Fan club Iz’Amarere, basuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Uwambaye umukara ni Gatete Thomson wari uhagarariye abafana ba APR FC muri uyu muhango
Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ntamvutsa Arnaud uyobora Izamarere fan club
Batanze impano y’umwambaro wa APR FC kuri iyi ngoro