Iyo ukinnye muri Rayon Sports ugaragara cyane kurusha ukina muri Kiyovu Sports -Tshabalala

Shaban Hussein ‘Tchabalala’, rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatangaje ko Kiyovu Sports yamwifuzaga ariko ayitera umugongo ahitamo Rayon Sports kuko ari ikipe ikunzwe kurusha izindi kandi izamufasha kwigaragaza cyane.

Tchabalala yari amaze umwaka n’igice ari umukinnyi wa Amagaju FC y’i Nyamagabe. Rayon Sports yakunze kugaragaza ko imwifuza. Ubwo yaburaga gato ngo ayerekezemo, byavuzwe ko Kiyovu Sports na yo yamushatse ngo ayibere rutahizamu mushya.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018 nibwo Tchabalala yasinyiye Rayon Sports kuyikinira mu mezi 6 ari imbere, hagurwa amasezerano yari asigaranye mu ikipe y’Amagaju kuri miliyoni eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma nibwo hazakorwa amasezerano mashya.

Ubwo yageraga mu myitozo ya Rayon Sports gusuhuza abafana, Tchabalala yatangarije abanyamakuru ko impamvu yahisemo Rayon Sports ari uko ari ikipe ituma umuntu ahatana kurusha Kiyovu Sports.

Yagize ati " Biranshimishije cyane kujya muri Rayon Sports. Nzagerageza gukora uko nshoboye ngaragaze ubushobozi bwanjye, nshimishe abafana mfatanye n’abandi bityo tugeze Rayon Sports kure.

Nayihisemo kuko ari ikipe ifite guhatana, ikunzwe na benshi, kandi iyo ukinnye muri Rayon Sports ugaragara cyane kurusha ukina muri Kiyovu Sports...abafana banyitezeho byinshi, nzagerageza gukora ibishoboka ngo mbashimishe."

Ku bivugwa ko hari ikipe y’i Burundi ikimufiteho uburenganzira, Tchabalala yavuze ko byari mu masezerano y’Amagaju bityo ko amezi 6 yasinye muri Rayon Sports narangira aribwo bizasobanuka.

Tshabalala aratangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera. Araba ari mu ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura irushanwa ry’igikombe cy’Intwali rigomba gutangira tariki 27 Mutarama kugera ku ya 01 Gashyantare 2018 bazahuriramo na AS Kigali, APR FC na Police FC.

Tshabalala ubwo yageraga mu Nzove kuri uyu wa Kane

Rwarutabura amuhoberana ubwuzu

Bamwishimiye banamwifotorezaho

Inkweto Tshabalala yaje yambaye

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo