Kuri iki cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, ikipe ya Ivoire Olympic yatsinze Akagera FC 3-0 mu mukino wabereye ku Ruyenzi, bituma Ivoire Olympic ihita iyobora itsinda.
Ni umukino wakiriwe na Ivoire Olympic guhera saa cyenda zo kuri iki cyumweru.
Iradukunda bahimba Zidane ari na we kapiteni wa Ivoire Olympic niwe wafunguye amazamu ku munota wa 44 w’igice cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Rachid niwe watsinze igitego cya kabiri kuri penaliti, umukino ujya kurangira Eugene atsinda icy’agashinguracumu.
Gutsinda uyu mukino byatumye Ivoire Olympic ihita igira amanota 7 ikomeza kuyobora itsinda ryayo. Ikurikiwe na Etoile de l’Est ya kabiri ifite amanota 5 ari nayo bazahura mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzabera i Ngoma.
Ivoire Olympic yaguzwe na Nkombo FC iri mu itsinda rya mbere ririmo Etoile de l’est, Akagera FC, Aspor FC, Esperance Sport Club, Addax Sports Club, Gasabo United, Impeesa FC, Intare FC, Nyagatare FC, La Jeunesse FC , Alpha FC na City Boys.
Iyi kipe iterwa inkunga na Marchal Real Estate, kompanyi yubaka amazu ikacuruza ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo nko mu karere ka Bugesera.
11 Akagera FC yabanje mu kibuga
11 Ivoire Olympic yabanje mu kibuga
Iradukunda bahimba Zidane yishimira igitego cya mbere yatsinze ku ishoti rikomeye
Uwera Lydia, umunyamabanga wa Ivoire Olympic akomeje kwishimira uko ikipe ye iri kwitwara
Marchal Real Estate, kompanyi iranga ikanagurisha ibibanza niyo muterankunga mukuru wa Ivoire Olympic
Hagati hari Marchal Ujeku, umuyobozi wa Ivoire Olympic
Umunyezamu wa Ivoire yishimira igitego cya gatatu
/B_ART_COM>