Ivoire Olympic yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Etoile de l’Est (AMAFOTO)

Ikipe ya Ivoire Olympic yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri izakirwamo na Etoile de l’Est kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 kuri Stade ya Ngoma guhera saa cyenda.

Imyitozo ya nyuma yakorewe ku Ruyenzi aho Ivoire Olympic isanzwe ikorera imyitozo ikanahakirira imikino.

Umukino uzahuza amakipe yombi uzaba uhuza amakipe akurikiranye ku rutonde by’agateganyo kuko Ivoire Olympic kuri ubu iyoboye n’amanota arindwi, igakurikirwa na Etoile de l’Est ifite amanota 5.

Ivoire Olympic yaguzwe na Nkombo FC iri mu itsinda rya mbere ririmo Etoile de l’est, Akagera FC, Aspor FC, Esperance Sport Club, Addax Sports Club, Gasabo United, Impeesa FC, Intare FC, Nyagatare FC, La Jeunesse FC , Alpha FC na City Boys.

Iyi kipe iterwa inkunga na Marchal Real Estate, kompanyi yubaka amazu ikacuruza ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo nko mu karere ka Bugesera.

Umutoza Jean Paul aganiriza abakinnyi be mbere y’imyitozo

Iyi kipe iterwa inkunga na Marchal Real Estate, kompanyi yubaka amazu ikacuruza ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo nko mu karere ka Bugesera

Ubu wabona ibibanza bihendutse muri Site ya Gasabo - Kimironko - Musave. Wahabona ibibanza bihendutse hagati ya Miliyoni 10 na 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788893793 cyangwa ugahamara ku buntu kuri 6070

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo