Ivoire Olympic yabonye intsinzi ya mbere inyagira ASPOR FC (AMAFOTO)

Kuri uyu Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, ikipe ya Ivoire Olympic yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’uyu mwaka inyagira ASPOR 3-0 mu mukino wabereye i Masaka ku kibuga cya Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Anglican ry’u Rwanda, East African Christian College (EACC).

Ni umukino wakiriwe na ASPOR FC. Mu mukino ubanza wa shampiyona, Ivoire Olympic yari yanganyije na Esperance FC 1-1. Yaje muri uyu mukino ishaka amanota 3 ya mbere ndetse ibigeraho.

Ssenkoma Africa Anthony yatsinze ibitego bibiri. Yatsinze icya mbere ku munota wa 34 ikindi agitsinda ku wa 75. Ishimwe James niwe watsinze ikindi ku munota wa 40.

Gutsinda uyu mukino byatumye Ivoire Olympic ihita igira amanota 4 kuri 6 ihita ifata umwanya wa mbere w’agateganyo muri iri tsinda.

Ivoire Olympic yaguzwe na Nkombo FC iri mu itsinda rya mbere ririmo Etoile de l’est, Akagera FC, Aspor FC, Esperance Sport Club, Addax Sports Club, Gasabo United, Impeesa FC, Intare FC, Nyagatare FC, La Jeunesse FC , Alpha FC na City Boys.

Iyi kipe iterwa inkunga na Marchal Real Estate, kompanyi yubaka amazu ikacuruza ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo nko mu karere ka Bugesera.

11 ASPOR FC yabanje mu kibuga

11 Ivoire Olympic yabanje mu kibuga

Jean Paul utoza Ivoire Olympic

Nubwo yatsinzwe 3, umunyezamu wa ASPOR yagiye akuramo ibindi bitego byabazwe

Ssenkoma Africa Anthony wagoye cyane ASPOR akanayitsinda ibitego 2 wenyine

Abayobozi bo muri Marchal Real Estate bakunda gushyigikira iyi kipe batera inkunga

Ishimwe James niwe watsinze igitego cya kabiri. Ni igitego cyari cyiza cyane yatsindishije umutwe

Mu kwishimira iki gitego, bagashyaga, bagaragaza umwe mu mirimo itunze abo ku kirwa cya Nkombo ari nacyo bahagarariye izina ryacyo

Uwera Lydia, umunyamabanga wa Ivoire Olympic amenyesha abatageze ku kibuga ko igice cya mbere cyarangiye ari 2-0

Byukusenge Henriette niwe wayoboye uyu mukino

Hagati hari Marchal Ujeku, umuyobozi wa Ivoire Olympic akaba ari na we washinze Nkombo FC ari nayo yaguze iyi kipe ya Ivoire Olympic

Marchal ntajya abura ku mukino wose abasore be bakinnye mu rwego rwo kubereka uburyo abashyigikira