Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yibukije amakipe ko akwiye kujya ashaka umusaruro hakurikijwe amategeko ndetse ko iterambere rya ruhago ariryo rigaragaza ishusho rusange ya siporo Nyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Nyakanga 2022, ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Sainte Famille Hotel i Kigali.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashimiye FERWAFA yatumiye Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yaje ahagarariye.
Ati "Turabashimira nk’abafatanyabikorwa bacu mu iteranbere rya siporo. Tubashimira ko muba mwatwibutse ngo dufatanye."
Yakomeje agira ati "Ubushize ubwo twahuraga mu Nteko Rusange, twari mu bihe bigoye bya COVID, ibikorwa bya siporo bitoroshye ko byaba ariko ubu biragaragara ko nyuma y’ingamba twafatanyijemo n’icyemezo cyo gukingira aba-sportifs tukaba aba mbere mu gufata inkingo, ubu abafana basubiye ku bibuga n’ibindi bikorwa by’umupira w’amaguru bikaba biri kuba."
Uyu muyobozi yashimiye byihariye Komite Nyobozi Nshya ya FERWAFA imaze umwaka umwe itowe.
Ati "Ndashimira kandi Komite Nyobozi iriho, imaze umwaka, kubera ibikorwa imaze gukora. Na yo yaje turi mu bihe bya COVID-19 ariko ubu ikaba iri gushyiraho n’ibindi bikorwa by’iterambere."
Aha ni ho yashimangiye ko iterambere ry’Umupira w’Amaguru ritanga ishusho rusange ya siporo Nyarwanda.
Ati "Iterambere rya ruhago ni ryo riduha ishusho rusange ya siporo, rituma twiga n’uburyo izindi siporo zatera imbere."
Yasabye ko habaho ubufatanya bw’impande zose kugira ngo habeho kugera ku ntego zitandukanye ziyemejwe.
Ati" Mu minsi yashize twagize ingorane twafatanyije na FERWAFA. Tudashobora kwakira imikino kubera ko stade dufite zidafite urwego CAF na FIFA byifuza ariko habayeho kuvugurura Stade ya Huye mu buryo bwihuse kuko umushinga wo kwagura Stade Amahoro uzamara imyaka ibiri."
"Hari n’ibindi bikorwa bihari ntekereza ko Komite Nyobozi izabibagezaho, birimo gahunda ya CAF yo guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu bikorwaremezo."
Yakomoje ku bijyanye n’uburyo hashakwamo umusaruro wo mu kibuga, asaba ko byajya biba hakurikijwe amategeko.
Visi Perezida wa FERWAFA ati "Twakabaye turi na Perezida wa FERWAFA. Yari yagize urugendo rw'akazi muri Maroc, indege yagombaga kumugeza inaha nijoro. Bageze i Nairobi agira ikibazo cy'indege, bamuhaye iya saa Tanu. Yadusabye ko tuba dutangije inama akatugeraho twatangiye." https://t.co/I4Zjs3oxuE
— Eric T Ukurikiyimfura (@erictony518) July 23, 2022
Abanyamuryango ba FERWAFA bitabiriye Inteko Rusange ku bwiganze
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, agenzura niba abanyamuryango bitabiriye bahagije
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yasabye abanyamuryango ba FERWAFA guharanira iterambere ry’uyu mukino
/B_ART_COM>