Itangazamakuru rya FIFA ryakurikiye imyitozo ya Rayon Sports WFC(AMAFOTO)

Itangazamakuru rya FIFA ryakurikiye imyitozo ya Rayon Sports y’abagore mu rwego rw’akazi bakomeje gukora bakurikirana ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda na FERWAFA muri rusange.

Ni imyitozo bakurikiye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, ibera muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga.

Ikipe y’abagize iri tangazamakuru yafashe amashusho n’amafoto y’iyo myitozo yanakurikiwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

Ni igikorwa kiri mu rwego rw’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi rikomeje gukurikirana ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere y’uko hazabera Kongere ya 73 ya FIFA izanatorerwamo Perezida mushya waryo izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.

Iri tangazamakuru rya FIFA kandi ryanasuye ibiro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Hotel yayo ndetse banitabira imurikwa ry’icyerekezo cy’umupira w’abagore cya 2022/2025.

Ni ikintu gikomeye kuba barahisemo ikipe yacu

Uwimana Jeanine , umunyamabanga wa Rayon Sports y’abagore yabwiye Rwandamagazine.com ko kuba itangamazakuru rya FIFA ryahisemo gusura ikipe yabo ngo bivuze ikintu gikomeye kuri bo.

Ati " Twabyishimiye cyane ko bahisemo kuza gufata amashusho ikipe yacu. Ni ikintu cyakwifuzwa na buri kipe ariko kuba ari iyacu baje gufata, twabibashimiye cyane."

Kuba hari ikindi gikorwa FIFA yazakorera Rayon Sports y’abagore cyangwa se ibindi biganiro baba bagiranye, Jeanine yavuze ko ntakindi kidasanzwe ariko ngo byonyine kuba babashije kuza gufata amashusho y’iyi kipe ngo ari ikintu gikomeye ku isura ya Rayon Sports muri rusange.

Ati " Amashusho nk’ariya agera ku rwego rw’isi. Bose bazamenya ko mu Rwanda hari ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko iy’abagore, banabone ko dukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru. Ni isura nziza cyane kuri Rayon Sports muri rusange."

U Rwanda rwahawe kwakira Kongere ya FIFA nk’igihugu kimaze kwerekana ubushobozi bwo kwakira izo ku rwego rwo hejuru.

Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi riyobowe na Gianni Infantino kuva muri Gashyantare 2016. Infatinto w’imyaka 53 , yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye inama yo ku rwego rwo hejuru muri ruhago. Mu Ukwakira kwa 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye iya Komite Nyobozi ya FIFA.

Celine uri mu bakuriye itangazamakuru rya Fifa yabanje kwerekana ko na we hari icyo azi ku guconga ruhago

Baramukanya na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele wabahaye ikaze

Bafite ibikoresho bigezweho

Uwayezu Jean Fidele , Perezida wa Rayon Sports na Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports y’abagore

Imyitozo irangiye, Celine yaganirije abakinnyi ba Rayon Sports, ababwira ko bakwiriye gukomeza gushyiramo imbaraga , ko impano bafite yabageza kure

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo