Guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Nyakanga 2022, Gasogi United yiganjemo amasura mashya uhereye ku batoza, iratangira kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2022/23. Ni iki cyo kwitega?
“Twari dufite ibibazo byinshi, muri Komite cyangwa se mu miyoborere, muri ‘staff’ ndetse no mu bakinnyi. Ibyo bibazo byose iyo bije bigira ingaruka ku musaruro. Niba mwarabibonye, turi mu bantu bashimiye abakinnyi benshi.”- Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere.
Aya magambo ya KNC ubwo yari amaze kwerekana abatoza bashya ba Gasogi United mu mwaka w’imikino wa 2022/23, ashimangira ko hari impinduka zo kwitega kuri iyi kipe yavuze ko “ikwiye kuva mu gisuzuguriro, ikajya mu makipe ahatanira igikombe” byongeye ibihe byo “gukubitwa nk’ingoma z’abaporoso” bikagera ku iherero.
Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel ni we wahawe gutoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino aho azungirizwa na mwenewabo, Bahaaeldin Ibrahim.
Nyuma yo gusinya umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’uburyo azitwara, Adel wahize gushyira Gasogi United mu makipe ane akomeye mu Rwanda, yavuze ko nubwo hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo Shampiyona ya 2022/23 itangire ku wa 19 Kanama, agomba kubyaza umusaruro igihe afite.
Ati “Rimwe na rimwe ukwezi kumwe ntiguhagije, amezi abiri ntahagagije, ibyumweru bibiri ntibihagije, ibihe nk’ibi nigeze kubikoreramo. Gushyigikirwa n’Umuyobozi n’abakinnyi bahari bizadufasha. Tuzajya dukora imyitozo kabiri cyangwa gatatu, bizagenda neza.”
Ntabwo aba batoza bashya bazakorana n’abakinnyi “bashimiwe” barimo Iddy Museremu, Nsengiyumva Moustapha, Ntamuhanga Tumaini Tity, Mbogo Ally, Tuyisenge Hakim, Nzitonda Eric, Herron Berian Scarla, Mfashingabo Didier, Rugamba Jean Baptiste, Hassan Kikoyo, Armel Ghislain na Nkubana Marc waguzwe na Police FC agifite amasezerano y’imyaka ibiri.
Gusa, hari abashya bitezwe kugeza Gasogi United kugera ku ntego nshya yiyemeje, barimo Ishimwe Kevin, Ntirenganya Idrissa, Niyongira Danny, Akimanizaniye Moussa, Oleko Salomon, Mugabe Robert, Kwizera Jean de Dieu, Shyaka Freddy Pappy, Malipagou Juvénal uvukana na Malipanou Théodore, Harerimana Abdoul Aziz, Mugisha Arnold na Joseph.
KNC yashimangiye ko atari ikipe bagiye kubakira ku bakinnyi bato kuko bagomba kugira ikipe irimo ibyiciro byose.
Ati “Ikipe yacu izaba ivanze. Ntabwo wakina umukio uryoheye ijisho ufite abakinnyi bakuru gusa. Dukeneye kugira abakinnyi bakuru, tukagira abari mu kigero runaka n’abandi bato. Nitutagira ikipe iri “equilibré” ntabwo tuzakina.”
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Gasogi United yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34 mu gihe yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mu 2022/23, Umuyobozi wayo yavuze ko bateganya gukoresha agera muri miliyoni 250 Frw utabariyemo ayakoreshejwe mu kugura abakinnyi.
Perezida wa Gasogi United, KNC, yemeje ko umwaka ushize waranzwe n’ibibazo bitandukanye, avuga ko kuri ubu bagomba kujya mu makipe ahatanira ibikombe
Ahmed Adel yagizwe umutoza mushya wa Gasogi United
Indi nkuru wasoma: MU MAFOTO 100:Uko byari byifashe Gasogi United yerekana abatoza bayo bashya