Ubwo bari basuwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, abagize Ishema ry’Umurayon babyishimiye , bamusezeranya gukomeza gushyigikira ikipe ndetse biyemeza kuzamura umusanzu basanzwe batanga muri Rayon Sports.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 26 Mutarama 2025 i Remera. Twagirayezu Thadee yasuye Ishema ry’Umurayon nyuma y’uko bamutumiye ngo baganire. Yavuze ko ashimishwa no kuganira n’aba Rayon ariko by’umwihariko ngo iyo fan club yamutumiye, ayishyira imbere muzo agomba gusura.
Twagirayezu Thadee yanyuriyemo abanyamuryango b’Ishema ry’Umurayon uko ikipe ihagaze ndetse abizeza ko uko basoje imikino ibanza bayoboye ari nako bashaka kubikora mu mikino yo kwishyura bityo Rayon Sports ikegukana igikombe.
Abagize Ishema ry’Umurayon bishimiye ikiganiro bahawe na Perezida wa Rayon Sports ndetse biyemeza ko bagiye kongera abanyamuryango bakazamura umusanzu basanzwe batanga muri Fan Base ukava ku bihumbi Ijana (100.000 FRW), ukagera ku bihumbi Magana abiri (200.000 FRW) ku kwezi.
Ikindi biyemeje ni ugukomeza gusenyera umugozi umwe n’ubuyobozi . Banashimiye Perezida wa Rayon Sports ko iteka aha umwanya abafana bakaganira, ikintu bavuga ko baba bakeneye nk’abafana ngo bamenye uko ikipe ihagaze n’icyo basabwa nk’abafana.
Mu rwego rwo gushyigikira Rayon Sports mu kugura abakinnyi bashya, abagize Ishema ry’Umurayon biyemeje ko bazakusanya agera ku bihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Abagize Ishema ry’Umurayon banujuje imyanya itari irimo abayobozi. Komite nshya yayo yakomee kuyoborwa na Niyomugabo Emmanuel bahimba Junior , Visi Perezida aba Nzeyimana Jean Baptiste. Kayiranga Eric ni umubitsi. Ishema Jerome yatorewe kuba umunyamabanga , umugenzuzi aba Mugiraneza Rene Pierre naho ushinzwe ibikorwa bya ’Social’ na Gender aba Shemsa Lynda. Niyibizi Emmanuel ni Umujyanama.
Ishema ry’Umurayon yashinzwe tariki 23 Nyakanga 2017 yemerwa ku mugaragaro muri Fan base tariki 7 Gashyantare 2018. ’Slogan’ yabo ni Rayon Sports ituri mu maraso.
Uhereye i bumoso hari Mike Runigababisha, umuyobozi wungirije w’abafana ba Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, Perezida wa Rayon Sports, Munyabugingo Abdulkhalim, Visi Perezida wa Fan Base ya Rayon Sports na Niyomugabo Emmanuel bakunda kwita Junior, Perezida w’Ishema ry’Umurayon
Nzeyimana Jean Baptiste, Visi Perezida w’Ishema ry’Umurayon
Niyomugabo Emmanuel ’Junior’ yashimiye Perezida wa Rayon Sports kuba yabasuye anaboneraho kubanyuriramo amateka y’Ishema ry’Umurayon
Mugiraneza Rene Pierre watorewe kuba umugenzuzi
Ishema Jerome, umunyamabanga w’Ishema ry’Umurayon
Munyabugingo Abdulkhalim, Visi Perezida wa Fan Base ya Rayon Sports
Thadee yavuze ko yakunze cyane ’Slogan’ y’Ishema ry’Umurayon ivuga ngo ’Ituri mu maraso’
Shemsa Lynda ushinzwe Gender mu Ishema ry’Umurayon
Robertinho yahanyuze asuhuza abafana bagize Ishema ry’Umurayon
/B_ART_COM>