Imyanya yo muri stade zizakinirwaho Igikombe cy’Isi muri Qatar ntizagaragaramo inzoga, ariko zizajya zicururizwa hanze mbere na nyuma y’imikino imwe n’imwe.
Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka ni cyo cya mbere kigiye kubera mu gihugu cy’Aba-Islam gifite amahamwe abuza inzoga, bikaba imbogamizi ikomeye ku bategura iri rushanwa akenshi usanga abafana baryitabira batabura kwisanisha n’agasembuye.
Kuri ubu, amakuru avuga ko “muri stade, gahunda zirasa n’iziri kugera ku musozo, ariko haracyaganirwa uburyo abafana bakwemererwa kwinjirana inzoga, ariko ntizizacuruzwa hagati mu mukino cyangwa imbere muri stade.”
Abantu basaga miliyoni 1,2 ni bo bitezwe ko bazajya muri Qatar kureba Igikombe cy’Isi muri Qatar, irushanwa akenshi riba ryiganjemo kwirekure ku banywi b’agasembuye mu mijyi itandukanye riberamo.
Mu 2014, byabaye ngombwa ko Bresil ikuraho imyanzuro yari yarafashe yo kubuza inzoga kubera igitutu cya FIFA yashakaga gukorana n’abaterankunga bayo.
Kunywera inzoga mu myanya yo mu ruhame ni icyaha muri Qatar nubwo bidakabije cyane nko muri Arabie Saoudite.
Gusa, gusindira mu ruhame ntibyemewe ndetse ubwo abafana banywa bakarenza urugero bazajya bagezwe imbere y’ubutabera banafungwe.
Abafana bazitabira iki Gikombe cy’Isi kizaba mu Ugushyingo bazaba bashobora kugura inzoga mu bihe byashyizweho mu bice bitandukanye by’umwihariko muri Al Bidda park i Doha.
/B_ART_COM>