Inzoga ntizizagurishwa ku bafana kuri sitade umunani zizakira imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri Qatar nyuma yaho Fifa ihinduriye amategeko agenga iryo rushanwa hasigaye iminsi ibiri ngo ritangire.
Inzoga zagombaga kuzatangirwa "ahantu hatoranijwe muri sitade", nubwo igurishwa ryazo rigenzurwa cyane muri iki gihugu kiganjemo abayisilamu.
Abazaba bari mu duce twa sitade twahariwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iri rushanwa, bo baracyafite uburenganzira bwo kugura inzoga.
Imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru izatangira ku cyumweru ubwo Qatar izakina na Ecuador.
Budweiser, umuterankunga ukomeye wa Fifa, ifitwe n’uruganda rukora inzoga AB InBev, ifite uburenganzira bwihariye bwo kugurisha inzoga mu irushanwa ry’igikombe cy’isi.
Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, rigira riti: "Nyuma y’ibiganiro hagati ya FIFA n’abayobozi b’igihugu kizakira imikino, hafashwe umwanzuro wo kwibanda ku kugurisha ibinyobwa bisindisha ahantu hazabera imyidagaduro y’abafana ba Fifa, ahandi hantu abafana bazahurira ari benshi n’ahandi habiherewe uruhushya, ariko igurishwa ry’inzoga rivanwa ku bibuga bizakira imikino y’igikombe cy’isi.
"Nta ngaruka bizagira ku igurishwa rya Bud Zero izakomeza kuboneka kuri sitade zose zizakira imikino y’igikombe cy’isi muri Qatar.
"Abayobozi b’igihugu kizakira imikino na Fifa bazakomeza gukora ku buryo ibibuga by’imikino ndetse n’uduce tubikikije azaba ari ahantu haha icyubahiro n’ibyishimo abafana bose.
"Abategura iri rushanwa barashimira imyumvire ya AB InBev ndetse n’inkunga idahwema gutera ibyo twiyemeje gukorera hamwe kugira ngo twite kuri buri wese igihe hazaba harimo kuba irushanwa ry’igikombe cy’isi muri Qatar."
Ku wa gatanu, Budweiser yashyize ubutumwa kuri Twitter igira ati: "Yewe, ibi birababaje" mbere yuko ubwo butumwa busibwa.
Umuvugizi wa AB InBev yavuze ko badashobora gukomeza "bimwe mu bikorwa byari biteganijwe ku masitade" kubera "impamvu zitaduturutseho".
Ishyirahamwe ry’abashyigikiye umupira w’amaguru (FSA) ryanenze igihe iki cyemezo cyo kubuza kugurisha inzoga ku bafana benshi gifatiwe.
Umuvugizi wa FSA yagize ati: "Bamwe mu bafana bakunda kunywa inzoga igihe bareba umukino hari n’abandi batabikunda, ariko aho ikibazo nyacyo kiri ni uku kwisubiraho ku munota wa nyuma gusobanuye ko hariho ikibazo gikomeye cy’uko akanama gategura imikino kadatanga amakuru neza ndetse n’umucyo ku bafana.
"Niba bashobora kwisubiraho ku munota wa nyuma gutya, nta bisobanuro bitanzwe, abafana bazagira impungenge zumvikana bibaza niba andi masezerano yerekeye amacumbi, ingendo cyangwa ibibazo by’umuco azubahirizwa".
Mu kwezi kwa munani, Fifa yahinduye itariki yo gutangiriraho imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kugirango umukino wa mbere uhuze Qatar na Ecuador.
Uyu mukino wari uteganijwe gukinwa ku ya 21 z’ukwa cumi na rimwe nk’umukino wa gatatu, mu gihe umukino ufungura irushanwa wari guhuza Senegal n’Ubuholandi kare kuri uwo munsi nyine.
BBC
/B_ART_COM>