Rayon Sports yasezereye Bugesera FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 kuri uyu wa Kabiri, igiteranyo cy’imikino yombi kiba ibitego 3-0.
Ibitego bya Rayon Sports muri uyu mukino wabereye mu Bugesera byatsinzwe na Musa Esenu ndetse na Léandre Onana mu gice cya mbere.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro aho izahura n’ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Marines FC ku wa Gatatu.
Byari ibyishimo ku bafana benshi ba Rayon Sports bari bayiherekeje mu gihe kandi hari n’abanya-Bugesera bayikunda basazwe n’amarangamutima bararira kubera uko yitwaye.
Mu mashusho, uko byari mu muhanda ubwo Rayon Sports yari imaze gusezera Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro
/B_ART_COM>