Inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yari iteganyijwe tariki 22 Ugushyingo 2025 yamaze gusubikwa nkuko bikubiye mu itangazo ryasinywe na Paul Muvunyi wari wayitumije.
Ibi bikubiye mu itangazo yandikiye abanyamuryango abamenyesha ko isubitswe ndetse ikindi gihe izabera bazakimenyeshwa nyuma.
Ibaruwa yatumiraga abanyamuryango mu Nteko idasanzwe yasubitswe yari yanditswe tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ikaba yari iteganyijwe kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025, kuri Delight Hotel.
Mu ngingo zaei zatanzwe zari kuganirwaho muri iyi nama harimo kurebera hamwe “uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.”












/B_ART_COM>