Umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yavuze ko intego bajyana mu mukino bahuramo na ASAS Télécom Djibouti kuri uyu wa Gatandatu ari ugutsinda byakwanga bakanganya ariko babonye n’igitego.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo AS Kigali itangira urugendo rwa CAF Confederation Cup ya 2022/23 aho yakirwa na ASAS Télécom yo muri Djibouti mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu, umutoza Cassa Mbungo André yavuze ko intego nyamukuru bafite ari ugutsinda ndetse no kwinjiza igitego muri uyu mukino utangira saa Kumi n’ebyiri z’i Kigali.
Yagize ati "Intego ni ugutsinda umukino. Ni cyo kintu cya mbere, niba tudashoboye kuyitsinda ntituyitsindwe. Ikindi gikurikiyeho ni ukureba uko twabona igitego uko byagenda kose kuko byadushyira mu mwanya mwiza kurusha uko twagenda nta gitego."
Yakomeje agira ati "Byaba byiza cyane kuko muri CAF igitego cyo hanze kiracyabarwa kandi tukibonye hari icyo cyadufasha mu rugo. Intego nyamuru ni ugutsinda umukino."
Cassa Mbungo yavuze ko nubwo yagowe no kubona amashusho y’uburyo ASAS Télécom ikinamo ariko hari ibyo yamenye ku mikinire yayo n’abakinnyi bayo.
Abajijwe niba ubushyuhe buri hejuru muri Djibouti budashobora kuba imbogamizi kuri AS Kigali, yavuze ko bagerageje kubikoraho ndetse bizeye ko abakinnyi babasha gukina iminota yose nta kibazo.