INTARE ZA APR FC zasuye urwibutso rwa Bisesero, banagabira inka uwarokotse Jenoside (AMAFOTO)

Intare za APR FC, Fan club ya APR FC basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi, banagabira inka Ntaganira Jean Damascene , umusaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa gatatu tariki 1 Nyakanga 2026. Babanje gusura urwibutso rwa Bisesero.

Mu maso yabo, wabonaga bafite amatsiko menshi yo kumenya amateka yaranze abanya Bisesero cyane cyane ko abenshi muri bo ari ubwa mbere bari basuye uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruherereye mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba.

Musinguzi Emmy, umukozi wa Minisiteri ya Minubumwe ushinzwe kubungabunga urwibutso rwa Bisesero niwe wabahaye ikaze, abasobanurira muri make amateka yaranze Bisesero haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yabaga.

Yabanje kubasobanurira ko Bisesero atari umusozi umwe ahubwo ari agace kagizwe n’imisozi inyuranye irimo Jurwe, Gisoro, Gitwa, umusozi wa Karongi, Uwingabo n’indi itandukanye.

Yababwiye ko arirwo rwibutso mu Rwanda rwubatse ku musozi muremure gusumba izindi zose ariko nabyo bikaba bifite igisobanuro.

Musinguzi yagize ati " Uburyo uru rwibutso rwubatse ku musozi muremure, bihuye n’igisobanuro cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. Ni umusozi ushushanya umubabaro Abasesero bahuye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yakomeje abasobanurira inguni zinyuranye ziranga uru rwibutso. Yababwiye ko buri nguni ishushanya imisozi Abatutsi bagiye bagwaho.

13 Gicurasi , umunsi utibagirana mu Bisesero

Emmy Musinguzi yabwiye aba basore n’inkumi bakoresha imbuga nkoranyambaga ko Bisesero yari ituwe n’Abatutsi b’aborozi. Babarirwaga ku bihumbi mirongo itandatu (60.000).

Mu cyabaranze mu mateka yabo ni ukwirwanaho ari nayo mpamvu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata babashije gusubizayo ibitero by’Interahamwe. Ni uburyo batoje n’abandi bazaga bahungira mu Bisesero.

Mu buryo bakoreshaga harimo kwirwanaho bakoresheje amabuye, amacumu n’inkoni. Umwihariko w’Abasesero ni uko bari bafite uburyo bwihariye bwo gutumatumanaho mu gihe hari umusozi ibitero bibagoye gusubiza inyuma, bagakoresha ingoma bamenyesha bagenzi babo ko bashaka ubufasha, nabo bakabatabara.

Iyo ukomeje kuzamuka mu rwibutso, ugera ku nguni ya kabiri ari nayo yihariye. Ni inguni ishushanya tariki 13 Gicurasi, umunsi Abatutsi bo mu Bisesero baganjwe n’ibitero bikomeye byahitanye abagera ku bihumbi mirongo itatu mu munsi umwe (30.000). Ni igitero cyaciye intege cyane abasesero.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rwubatse ku musozi uturuka hasi ugana hejuru, uwo musozi wubatseho inzu 3. Mu mpinga y’umusozi niho hashyinguye imibiri igera ku 50.000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Birara Aminadab n’umuhungu we Nzigira ni amazina azwi cyane kuko bari mu bari imbere mu gufasha Abatutsi bo mu Bisesero guhangana n’ibitero by’abicanyi n’ubwo nyuma baje kurushwa ingufu n’interahamwe bakicamo benshi na Birara n’umuhungu we Nzigira barimo, bakaba bashyinguye mu mva zihariye kuri uru rwibutso.

Tariki 20 Nzeri 2023, urwibutso rwa Bisesero ruri mu nzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO. Izi nzibutso zikaba ari rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata.

Abasesengura amateka ya Jenoside baremeza ko kuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe na UNESCO mu murage w’Isi, byashimangiye uburemere n’agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.

Ni umushinga wari umaze imyaka 15 utanzwe na leta y’u Rwanda ngo izi nzibutso zandikwe na UNESCO mu murage w’Isi.

Zimwe mu mpamvu Leta y’u Rwanda yashingiyeho mu gutanga iki gitekerezo, ni ukugaragariza isi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya bari hirya no hino ku isi.

Uwase Claudio yabwiye Rwandamagazine.com ko impamvu bakora iki gikorwa buri mwaka ari uko Intare za APR FC ziganjemo urubyiruko bityo ko baba bashaka ko bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nayo mpamvu buri mwaka bagira urwibutso rwa Jenoside basura.

Yavuze ko mu Bisesero bahigiye amateka akomeye bityo ko azabafasha gukomeza kuba umusingi wo kubaka igihugu no kurushaho gusobanurira abandi amateka bigiye mu Bisesero.

Intare za APR FC zashinzwe ku itariki 20 Mata 2015. Kugeza ubu bishimira ko ngo bamaze kugera ku ntego batangiye bariyemeje harimo gukora ibikorwa by’urukundo , kuba hafi abakinnyi mu byishimo no mu kababaro no gushyira imbere Ishyaka n’urukundo ari nacyo kibaranga.

Urwibutso rwa Bisesero nirwo rwibutso mu Rwanda rwubatse ku musozi muremure gusumba izindi zose

Basobanuriwe ko uburyo uru rwibutso rwubatse ku musozi muremure, bihuye n’igisobanuro cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. Emmy Musinguzi yavuze ko uyu musozi ushushanya umubabaro Abasesero bahuye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Jangwani yifatanyije n’Intare za APR FC muri ibi bikorwa

Imanishimwe Emmanuel Mangwende, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akunda kwifatanya n’Intare za APR FC iyo ari mu biruhuko

Maxime waje ahagarariye urwego rw’Umujyi wa Kigali rw’abafana ba APR FC

Uwase Claudio uyobora Intare za APR FC

Aimable, umuyobozi wungirije w’Intare za APR FC

Musinguzi Emmy, umukozi wa Minisiteri ya Minubumwe ushinzwe kubungabunga urwibutso rwa Bisesero

Claudio niwe wasinye mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Bisesero

Inka Intare za APR FC zagabiye Ntaganira Jean Damascene

Rwamagaju Kayihura Anicet, Umujyanama wa komite y’ Intare za APR FC

Abagize Intare za APR FC banahaye Ntaganira umunyu w’Inka

Claudio yavuze ko Intare za APR FC higanjemo urubyiruko bityo ko biyemeje kubaka igihugu no kubaka abagituye...Yabwiye Ntaganira Jean Damascene ko iki gikorwa bagikoze ariko bitarangiriye aha. Yavuze ko hari uwo baremeye mu Bugesera ariko ubu bakaba bafatanya mu bikorwa byose by’Intare za APR FC. Yashimiye cyane abagize Intare za APR FC imbaraga n’umuhate bagaragaje kugira ngo iki gikorwa gishoboke

Ntaganira Jean Damascene wagabiwe inka n’Intare za APR FC....Mu ijambo rye yagize ati " Bana banjye, birandenze!"

Maxime yashimiye cyane Intare za APR FC ,abashimira ishyaka ryabo, abasaba ko iki gikorwa bazakomeza kugikora , abemerera ko urwego rw’abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali ruzababa hafi muri byose

Gasimba ukuriye Ibuka mu Murenge wa Rwankuba yashimiye cyane Intare za APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo