Intare za APR FC, Fan club ya APR FC basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga mu Karere Ka Gasabo , banagabira inka Mukarutabana Emima , umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Rusororo.
Ni ibikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024. Babanje gusura urwibutso rwa Ruhanga, babona kujya mu rugo rwa Mukarutabana Emima bagabiye inka.
Uretse abanyamuryango b’Intare, iki gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi b’abafana ku rwego rw’Umujyi no ku rwego rw’igihugu ndetse banashyigikirwa na fan clubs zitandukanye zirimo Online ,Motard fan club ,Eagles
Zone 1 , Inkoramutima na The warriors.
Uwizeyimana Aimable, Visi Perezida w’Intare za APR FC yashimiye cyane abanyamuryango ku buryo bitanga ngo ibikorwa nk’ibi bikorwe. Yavuze ko igikorwa nk’iki bagikomora ku rugero rwiza bahawe na Perezida Paul Kagame watangije gahunda ya ’Gira inka munyarwanda’.
Yavuze ko Nkwakuzi Emmanuel bagabiye inka mu Bugesera umwaka ushize na we wari muri uyu muhango yamenyesheje abari aho ko iyo nka ubu yabyaye.
Adelaïde Gakwaya ukuriye Ibuka mu Murenge wa Rusosoro na we yashimiye cyane Intare za APR FC.
Ati " Mwakoresheje ubutunzi bwanyu muramuremera kandi yari anabikeneye cyane. Yashakaga inka cyane. Mu izina rya Ibuka mpagarariye mu Murenge wa Rusororo, ndabashimiye cyane. Iki ni ikimenyetso cy’urukundo, iki ni ikimenyetso cy’uko muzirikana umuntu wacitse ku icumu, mukamuzirikana, mukanabishyira mu bikorwa."
Mukarutabana Emima yabashimiye cyane avuga ko bimurenze cyane. Ngo yakujijwe n’amata y’inka none muzabukuru ze abonye abamugabira inka, abasabira umugisha.
Yagize ati "Imana ibahe umugisha. Yesu ni byose k’umufite. Byandenze ubungubu. Amata niyo yandeze, mama yapfuye akimara kumbyara ako kanya. Amata niyo yandeze. Murakoze Imana ibahe umugisha mwinshi, aho mukuye Imana ihasubize, mujye muhora mwujuje ibigega byanyu. Muranyambitse, mumpaye amata"
Intare za APR FC zashinzwe ku itariki 20 Mata 2015. Kugeza ubu bishimira ko ngo bamaze kugera ku ntego batangiye bariyemeje harimo gukora ibikorwa by’urukundo , kuba hafi abakinnyi mu byishimo no mu kababaro no gushyira imbere Ishyaka n’urukundo ari nacyo kibaranga.
Adelaïde Gakwaya ukuriye Ibuka mu Murenge wa Rusosoro
Uwarokokeye ku musozi wa Ruhanga yabahaye ubuhamya
Aimable, Visi Perezida w’Intare za APR FC
I bumoso hari Gatete Thomson ukuriye ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, i buryo hari Rukaka Steven, Visi Perezida muri komite y’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi
Abari bahagarariye izindi fan clubs za APR FC baje gushyigikira Intare muri ibi bikorwa bibiri bakoze