Intare za APR FC, Fan club ya APR FC basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera, banagabira inka uwayirokotse mu Murenge wa Ntarama.
Ni ibikorwa bakoze kuri iki cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023. Babanje gusura urwibutso rwa Ntarama, babona kujya mu rugo rwa Nkwakuzi Emmanuel bagabiye inka.
Ni ibikorwa bakoze byose bari kumwe na Imanishimwe Emmuel Mangwende wahoze akinira APR FC ubu akaba akinira Far Rabat yo muri Maroc yanegukanye igikombe cya Shampiyona.
Nkwakuzi yabashimiye cyane ndetse avuga ko umunsi amenya ko bamuhisemo wamubereye umugisha, abasezeranya ko iyi nka bamugabiye azayitaho neza kuko ngo na we iwabo bahoze batunze inka bityo akaba ari inzozi yahoranaga yo kongera korora.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Nkwakuzi afite imyaka 4. Kuri ubu afite umugore n’umwana umwe.
Intare za APR FC zashinzwe ku itariki 20 Mata 2015. Kugeza ubu bishimira ko ngo bamaze kugera ku ntego batangiye bariyemeje harimo gukora ibikorwa by’urukundo , kuba hafi abakinnyi mu byishimo no mu kababaro no gushyira imbere Ishyaka n’urukundo ari nacyo kibaranga.