Groupe Inshuti zidasigana igizwe n’abafana ba Rayon Sports biyemeje kwitanga biruseho kugira ngo ikipe yabo yongere yegukane igikombe cy’Amahoro ndetse banarebe niba bayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Uyu ni umwe mu myanzuro bagezeho ubwo bahuraga kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024. Ni umuhuro wateguwe na Munyakazi Sadate wahoze ayobora iyi kipe ari na we muyobozi wa Groupe Inshuti Zidasigana.
Uretse kwifurizanya umwaka mushya Muhire, bakidagadura, bakanasangira amafunguro, banaganiriye ku ikipe yabo birambuye, bubukiranya ibyishimo bagize ubwo ikipe bafana yegukanaga igikombe cy’Amahoro umwaka ushize i Huye. Bagiye bavuga uruhare itsinda ryabo ryabigizemo, biyemeza kongera gukora nk’ibyo bakoze umwaka ushize ariko bakitanga kurushaho ngo icyo gikombe Rayon Sports yongere icyegukane.
Munyakazi Sadate yababwiye ko uruhare bazagira muri icyo gikorwa rudakuraho urwo basanzwe bagira muri za fan clubs zabo babarizwamo.
Sadate yagize ati " Nk’Inshuti zidasigana, dukwiriye gukomeza inshingano zacu zo gushyigikira ubuyobozi kugera ku ntego zabwo cyane cyane harimo kuduha ibikombe. Umwaka ushize mwabonye ibyishimo abantu bari bafite bava i Huye twegukanye igikombe cy’Amahoro. Hari uruhare runini benshi muri mwe mwagize, nasaba ko twarushaho kurwongera, tukitanga kurushaho."
Mu kwitanga kwabo ngo bazakoresha ubushobozi bw’amafaranga, ibitekerezo byubaka ndetse n’ibindi byose byatuma ikipe yabo yegukana igikombe.
Muri 1/8, mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Interforce FC 4-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 23 Mutarama 2024. Ikipe izakomeza muri izo, izahura muri 1/4 n’izava hagati ya Musanze FC na Vision FC.
Inshuti Zidasigana ni itsinda rimaze imyaka 4. Ribarizwamo abafana ba Rayon Sports baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu no muri fan clubs zitandukanye. Bahuriye kuri Groupe ya Whatsapp. Umuhuro bakoze kuri uyu wa Gatandatu ni uwa kabiri kuva iri tsinda ryashingwa.
Munyakazi Sadate (uri i buryo) niwe wateguye uyu muhuro wabereye mu rugo rwe i Rusororo
Uwimana Jeanine ukuriye ikipe y’abagore ya Rayon Sports na we ni umwe mu bagize Inshuti Zidasigana