Inkera y’abahizi:MU MAFOTO 100, Police FC yatsinze APR FC iyikura ku gikombe

Ikipe ya Police FC itsinze APR FC mu irushanwa ry’inkerayabahizi ibitego 3-2 bituma amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yiteguriye ayoyoka burundu.

Nyuma yo gutsindwa na Police FC, ikipe ya APR FC ntirabona intsinzi nimwe mu mikino ibiri imaze gukina kuko yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 4-3 mu mukino uheruka kubahuza.Ni umukino watangiye amakipe yombi ashaka amanota atatu kuko bombi batakaje imikino ibanza aho Police FC yatsinzwe na AZAM FC naho APR FC yo igatsindwa na AS Kigali.

Ni umukino kandi abatoza bombi bari bakoze impinduka nkaho kuri Police FC umutoza Ben Mussa yari yakoze impinduka eshatu cyane hagati ndetse no mu busatirizi.Uyu mutoza yakoze impinduka zirimo Henry Musanga, Mugiraneza Froduard ndetse na Emmanuel Okwi wari wasimbuye Ani Elijah.

Ku ruhande rwa APR FC, Abderrahim Taleb umutoza wa APR FC we yari yakoze impinduka imwe gusa aho yari yaruhukije Djibril Ouattara yinjizamo Hakim Kiwanuka.Igice cya mbere cy’umukino, cyatangiranye imbagara ku mpande zombi ubona buri ruhande rushaka gutsinda hakiri kare gusa abugarira bakomeza kuzibira neza byanatumye umupira usa nukinirwa hagati cyane.

Ku munota wa 37 w’umukino nyuma yo gusatira cyane kw’abasore ba Police FC ndetse n’amakosa y’umunyezamu Ishimwe Pierre, Byiringiro Lague wahoze no muri APR FC yatsindiye Police FC igitego cya mbere ahita anahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kujya kwishimira igitego mu bafana.

Ku munota wa 44 ku makosaya myugariro wa POLICE FC Nzotanga, ikipe ya APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na rutahizamu William Togui.Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, nta mpinduka zakozwe ku mpande zombi, gusa APR FC wabonaga ariyo yatangiranye imbaraga nyinshi.

Nyuma y’imvune yagize, Mugiraneza Froduard yasohotse mu kibuga maze asimburwa na Leonard Gakwaya, umukinnyi Police FC yakuye muri Bugesera FC uyu mwaka. Police FC yongeye gukora impinduka ikuramo rutahizamu Emmanuel Arnord Okwi yinjizamo Mugisha Didier naho Muhozi Fred asimbura Kwitonda Alain.

Ku munota wa 72 w’umukino, ikipe ya APR FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu Mamadou Sy ku burangare bwaba myugariro ba Police FC.kipe ya APR FC yabaye nkigaruka mu mukino neza ndetse ikomeza kuwugenzura bigaragara.Ku kazi gakomeye kakozwe naba rutahizamu ba Police FC, Muhozi Fred yatsindiye Police FC igitego cyo kwishyura ku munota wa 77 w’umukino muri rusange.

Ku munota wa 80 nyuma y’iminota itatu gusa Police FC itsinze igitego cyo kwishyura, Mugisha Didier yatsindiye igitego cya gatatu ikipe ya Police FC.APR FC yakomeje gukora impinduka gusa ntacyo byahinduye.Ku munota wa gatanu w’inyongera, ikipe ya Police FC yongeye gukora impinduka Byiringiro Lague asohoka mu kibuga asimburwa na Iradukunda Simeon gusa umukino urangira Police FC yegukanye umukino itsinze ibitego 3-2.

Bidasubirwaho ikipe ya APR ntacyo yakora ngo yegukanye igikombe cy’irushanwa yiteguriye nubwo igifite umukino izakina na AZAM FC ku Cyumweru.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yakurikiye uyu mukino ndetse ari mu bageze kuri Stade hakiri kare

I bumoso Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa naho I buryo hari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj Gen Alex Kagame

11 Police FC yabanje mu kibuga

Uretse Ouattara utari uhari, abandi APR FC yabanjemo ni abasanzwe babanza mu ikipe ya mbere

Lague wazengereje cyane abakinnyi ba APR FC akanatsinda igitego

Togui agerageza guca hagati y’abakinnyi ba Police FC

Togui na Mamadou SY nibo batsindiye APR FC

Rukaka Steven ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali

Harageze Maximme, umuyobozi wungirije w’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Rwabuhungu Dan ushinzwe ’Discipline’ mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Abakinnyi b’ikipe ya Rep. Guard Rwanda bari baje gushyigikira APR FC

Niyitanga Desire , komiseri uzaba ashinzwe amarushanwa Shema Fabrice namara gutorerwa kuyobora FERWAFA

CP Yahya Kamunuga, umuyobozi wa Police FC

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette

Umugore wa Lague yari yazanye n’umwana wabo kumushyigikira, maze na we si ukwiva inyuma urawuconga karahava

Muhozi yishimira igitego cya kabiri cya Police FC

Didier yishimira igitego cya 3 cya Police FC ari nacyo cyabahesheje intsinzi yahise ikura APR FC ku gikombe cy’Inkera y’abahizi kuko nubwo yatsinda umukino wa Azam FC yagira amanota 3 gusa nyamara Police FC na AS Kigali zo zikaba zifite 6 mbere yo guhura hagati yazo

Abafana ba Rayon Sports barebye uyu mukino babyiniraga ku rukoma

Lague n’umwana we

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo