Abanyamuryango ba Indatwa Fan Club biyemeje kuzamura umusanzu basanzwe batanga muri Rayon Sports mu rwego rwo gukomeza kuyishyigikira mu rugamba rwa Shampiyona.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024 mu nama idasanzwe bakoze ndetse initabira n’ubuyobozi bw’urwego rukuru rwa Rayon Sports ruyobowe na Paul Muvunyi ndetse na Dr Emile Rwagacondo.
Hari kandi umuyobozi wa Association Rayon Sports, Twagirayezu Thadee.
Kamayirese Jean Damour uyobora Indatwa Fan Club yabwiye abari aho amavu n’amavuko yayo ariko yemera ko bari baramaze gucika intege ariko ko bagiye kongera gushyiramo imbaraga bagatanga umusanzu urenze ibihumbi magana abiri.
Twagirayezu Thaddee umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yongeye kwibutsa abafana ba Rayon Sports ko bagomba gutahiriza umugozi umwe bakubaka Rayon sports ikomeye itwara ibikombe mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Twagirayezu Thaddee yakomeje avuga ko gukomera kwa Rayon Sports bizafasha andi makipe yo mu Rwanda, kuko bizatuma amakipe akina imikino nyafurika yo mu Rwanda yiyongera.
Thaddee kandi yijeje abafana ba Rayon Sports ko ntagahunda yo kurekura abakinnyi ihari uhubwo ko bazongeramo abakinnyi bake bo gufasha abahari nk’ikipe ishaka igikombe.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamurikiye fan club ‘Indatwa za Rayon sports’ ibikorwa bumaze gukora kuva bwatotwa nko kwishyura imishahara y’amezi abiri y’ibirarane bari babereyemo abakinnyi ndetse no kuzuza imyanya itari ifite abakozi.
Muvunyi Paul yabwiye abafana ba Rayon ko ubu Rayon Sports iri mu murongo mwiza bitewe nuko nta muntu uzongera gupfa kuyobora Rayon Sports adasanzwe abarizwa mu muryango mugari wa Rayon sports.
Yagize ati “Rayon Sports nta nyirayo yari ifite kuko yitwaga ko ari iya bose, ariko igiye kugira banyirayo.
Byabindi umuntu yazaga aturutse ikantarange akaza akayobora Rayon tutazi aho avuye ntibizongera.”
Muvunyi Paul yakomeje ashishikariza abafana ba Rayon Sports gahunda nziza “ba rayon tumenyane,” binyuze mu gukanda akanyenyeri ukagura umugabane bakaguha nimero ikuranga ihuye n’umwirondoro wawe bikazatangirana n’itariki ya mbere Mutarama 2024.
Indatwa Fan Club yatangijwe tariki 12 Ukwakira 2020 itangirana itanga umusanzu w’ibihumbi magana abiri, nyuma barawuzamura uba ibihumbi magana atanu ariko ubu bakaba bari basigaye batanga ibihumbi ijana ari naho bahereye biyemeza ko bagiye kuzamura bagatanga arenze ibihumbi magana abiri.
Kamayirese Jean Damour uyobora Indatwa Fan Club
Twagirayezu Thaddée , umuyobozi wa Rayon Sports Association
Muvunyi Paul, umuyobozi w’ Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports
Kamayirese Jean Damour yavuze ko biteguye kuzamura umusanzu basanzwe batanga
Muhirwa Frederic bahimba Maitre Freddy
Augustin wemeye ko moto ye izajya igenda imbere ya bus ya Rayon Sports
/B_ART_COM>