Imyambarire y’abakobwa bakora Protocole muri Musanze FC ikomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga abantu batandukanye batangarira uburyo yihariyemo.
Ni imyambaro baserukanye ku munsi wa 3 wa shampiyona aho ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Sunrise FC iranayitsinda 2-1 bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota icyenda ku icyenda.
Inkuru uwo munsi ntiyabaye gusa kuba iyi kipe yo mu Majyaruguru ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona ahubwo abantu banatangariye imyambarire yihariye y’abakobwa bakora Protocole muri iyi kipe.
Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko muri iyi kipe bazakomeza gukora udushya nk’utu mu rwego rwo kurushaho guhesha ishema ikipe ya Musanze FC.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE