Impinduka mu mikino ya APR FC muri CECAFA Kagame CUP

Ikipe ya APR FC yongeye guhindurirwa gahunda y’imikino ya CECAFA Kagame Cup aho umukino ubanza washyizwe ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri, aho kuba kuri uyu wa Kabiri nkuko byari byatangajwe mbere.

Uretse umukino ubanza, APR FC izakina umukino wa kabiri ku wa Gatandatu tariki ya gatandatu mu gihe uwa nyuma mu itsinda izawukina ku Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 8 Nzeri.

Izindi mpinduka zabaye muri iyi mikino ni uko ikibuga cya AZAM Complex cyari no kuzakira umukino ubanza kitagikoreshejwe, ahubwo cyasimbujwe icy’ubwatsi busanzwe cya Major General Isamuhyo Stadium.

Ikipe ikaba yaraye igeze i Dar es Salaam aho icumbikiwe muri Royal Village Hotel yabagamo n’umwaka ushize.

Abasore ba Abderrahim Taleb bakaba bazindukiye mu myitozo ku kibuga cya KMC kizakinirwaho umukino wa mbere na BUMAMURU yo mu Burundi.

Uko gahunda y’imikino ya APR FC imeze

Ku wa Gatatu tariki ya 03 09.2025

APR FC vs BUMAMURU- KMC Stadium saa 12h:00
Kuwa Gatandatu tariki 06.09.2025

APR FC vs Mlandege- Major General Isamuhyo Stadium saa 15:00’
Ku wa Mbere tariki ya 8.09.2025

APR FC vs KMC- KMC Stadium saa 15:00’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo