Impinduka mu Mavubi akina na FC St-Éloi Lupopo

Ikipe y’Igihugu "Amavubi" yaraye ikoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na FC Saint-Éloi Lupopo mu wundi mukino wa gicuti ubera i Casablanca muri Maroc kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’ebyiri.

Amavubi arakina n’iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’iminsi ine anganyije na Guinée Équatoriale ubusa ku busa ku wa Gatanu.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yatangaje ko muri uyu mukino bahuramo na St-Éloi Lupopo aza gukoramo impinduka mu bakinnyi yifashisha kugira ngo ahe amahirwe abatarakinnye umukino uheruka.

Omborenga Fitina wavunikiye mu mukino wo ku wa Gatanu ni we mukinnyi ushidikanywaho kuri uyu wa Kabiri.

Ubushize, Ntwari Fiacre yabanje mu izamu mu gihe ba myugariro bane bari Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

Bizimana Djihad, Rubanguka Steve na Muhire Kevin bakinaga hagati mu gihe ubusatirizi bwari buyobowe na Kagere Meddie, Mugunga Yves na Rafael York.

Mu mpinduka zabaye mu gice cya kabiri harimo kwinjira mu kibuga kwa Gerard Gohou na Habimana Glen bakiniye u Rwanda bwa mbere aho basimbuye Mugunga Yves na Bizimana Djihad.

Abandi bagiyemo ni Nishimwe Blaise, Niyonzima Ally na Tuyisenge Arsène basimbuye Rubanguka Steve, Muhire Kevin na Meddie Kagere naho Serumogo Ally asimbura Omborenga wavunitse.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo