Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangaje ko Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel bari bategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane bazahagera ku wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2022, ni bwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakoreshejwe imyitozo ya mbere n’Umutoza Mukuru Carlos Alos Ferrer hitegurwa imikino u Rwanda ruzahuramo na Mozambique ndetse na Senegal mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Amavubi yatangiye umwiherero ku wa Kabiri mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa mbere n’umunsi wa kabiri y’Amajonjora y’Igikombe cy’Afurika cya 2023.
Mu bakinnyi barindwi bakina hanze bahamagawe muri 28 bitegura iyi mikino yombi, Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi na Mutsinzi Ange ukina muri Portugal ni bo bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel bombi bakinira AS FAR muri Maroc, bagera i Kigali mu gitondo saa Kumi n’imwe.
Gusa, Ikipe y’Igihugu yatangaje ko aba bakinnyi babiri bazagera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2022 saa Kumi n’ebyiri n’iminota 50 za mu gitondo.
Bazaza hashize umwanya muto na Nirisarike Salomon ukina muri Armenia ageze i Kigali kuko we azagera i Kanombe saa Kumi n’imwe n’igice za mu gitondo.
Meddie Kagere azagera i Kigali tariki ya 29 Gicurasi mu gihe Rafael York uzava muri Suede, azahurira na bagenzi be i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y’igihugu izahaguruka tariki 30/05/2022 yerekeza muri Afrika y’Epfo aho igomba gucakirana na Mozambique kuri FNB Stadium stade saa kumi z’umugoroba (16h00’) aho biteganyijwe ko bazahita bagaruka tariki 03/05/2022 bitegura umukino wa Senegal uzabera kuri Stade ya Huye tariki 07/05/2022 saa tatu za nijoro (21h00’).
Abakinnyi 28 bahamagawe:
Abanyezamu:Kwizera Olivier, Ntwali Fiacre na Kimenyi Yves.
Ba Myugariro: Emmanuel Manishimwe, Nirisarike Salomon , Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry , Niyigena Clement, Buregeya Prince , Manzi Thierry na Ishimwe Christian.
Abakina hagati: Bizimana Djihad, Nishimwe Blaise, Rafael York, Manishimwe Djabel, Kevin Muhire, Ruboneka Bosco na Mugisha Bonheur.
Abataha izamu: Meddie Kagere, Ndayishimiye Dominique, Byiringiro Lague, Danny Usengimana, Mugunga Yves na Muhadjili Hakizimana.
Mutsinzi Ange yageze i Kigali ku wa Gatatu, yakirirwa n’umutoza Carlos Alos Ferrer
/B_ART_COM>