Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutumiza inteko rusange izahuriramo abanyamuryango bayo, ibere kuri Grazia Apartment tariki 30 Nyakanga 2022.
Ni inama yari iteganyijwe gutangira saa yine z’amanywa ariko ikaba yigijwe inyuma ishyirwa saa munani z’amanywa kuko kuri uwo munsi hazaba umuganda rusange.
Buri fan club izahagararirwa na Perezida wayo cyangwa Visi Perezida wayo.
Mu bizaganirwaho harimo ishusho y’umutungo w’umuryango, gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira n’ingengo y’imari yabyo, raporo y’ibikorwa bya komite nyobozi, raporo y’ibikorwa bya komite nkemurampaka na raporo y’ibikorwa bya komite ngenzuzi.
Inteko rusange ya Rayon Sports yaherukaga kuba tariki 24 Ukwakira 2020 ari nabwo hatorwaga komite nshya iyoboye umuryango wa Rayon Sports, ikuriwe na Uwayezu Jean Fidèle.
Kuri iyi nshuro, mu byitezwe bizayiganirirwamo harimo no kwemeza ingengo y’imari Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23. Hari kandi n’imishinga migari Ikipe iteganya irimo gushyiraho ikipe y’abagore n’iy’ingimbi.
Iyi Nteko Rusange igiye kuba mu gihe Rayon Sports iheruka kuvugurura amasezerano n’uruganda rwa SKOL azageza mu 2026, afite agaciro k’asaga miliyari 1 Frw.