Impamvu ukwiriye kurebera Euro 2024 muri Esperanza Motel

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 haratangira Irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi Euro 2024 rihuriramo abakinnyi bakomeye kurusha ayandi ku isi.

Niba ukunda umupira w’amaguru, by’umwihariko ukaba ukunda kurebera umupira ahantu heza bafite amashusho meza, ukwiriye kurebera uyu mukino muri Esperanza Motel iherereye ku Irebera. Umukino uzafungura iri rushanwa uzahuza Germany na Scotland.Ni umukino utangira saa tatu z’ijoro.

Impamvu ukwiriye kuharebera iki gikombe cy’i Burayi muri Esperanza, ni uko uretse umupira waharerebera , banagutegurira amafunguro mu buryo bwa gihanga, uhasanga ibyo kunywa by’amoko yose kandi ukabifatira ahantu hari akayaga gahehereye kuko ari umusozi witegeye Umujyi wa Kigali, bagufitiye ibyumba byiza kandi bihendutse, bafite inzobere mu gukora Massage n’ibindi byinshi cyane.

Ukeneye gukoresha ’reservation’ uhamagara 0788851711.

Umukino ufungura Euro 2024 uzawurebera muri Esperanza

Inkoko yo muri Esperanza, ukiyikubita amaso, wumva ibinezaneza bikuzuye

Ibyo kurya bizwi ku izina rya Tshabalala nabyo bikundwa n’atari bake mu bagana Esperanza Motel

Bafite n’ubuhanga mu gutegura amafunguro ya sizzling

Niba ukunda Draught beer (Bière à la pression), ntukabure kugana Esperanza Motel

Bagufitiye ibyumba byiza kandi kuri make

Ibyo baguteguriye ubifatira ahantu hari akayaga keza kandi witegeye Umujyi wa Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo