Ikipe ya Al Hilal niyo ifite ibigwi kurusha izindi muri Arabia Saoudite n’ibikombe byose hamwe 66. Yatwaye kandi igikombe cya AFC Champions League cyo muri Aziya ku muhigo w’inshuro enye, ibi bituma iyi kipe y’i Riyadh ariyo ifite ibigwi kurusha izindi muri Aziya.
Nubwo ifite amateka akomeye, ku bafana bayo benshi tariki 19 Kanama(8) 2023 ni umunsi uranga itangiriro ry’ibihe bishya kuri iyi kipe, nibwo Neymar Junior yamuritswe imbere y’abafana barenga 65,000 bishimye birenze.
Ibishashi by’umuriro w’ibyishimo, byakurikiwe n’indege ya drone igenda yerekana isura ya Neymar byamuritse mu kirere cya Riyadh ubwo uyu rutahizamu wa Brazil yakandagiraga mu kibuga yambaye umwenda w’iyi kipe.
Abdullah Almutawa umufana wa Al Hilal wari waje kureba ibi birori yabwiye BBC ati: “Ni umunsi udasanzwe kuri twe. Neymar ni icyamamare kirenze. Azazanira abafana benshi Al Hilal. Ndatekereza ko Brazil yose ubu izadufana. Ikipe izamenyekana n’ahandi.”
Umushinga ukomeye wo guhindura Saudi Arabia isangano ry’umupira w’amaguru mpuzamahanga watangiye bazana Cristiano Ronalado mu ikipe ya Al Nassr muri Mutarama(1) ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice bivugwa ko afite agaciro kari hejuru ya miliyoni 400$ (ni hafi miliyari 5Frw) y’umushahara.
Ibi byafunguye amarembo yo kuzana abandi bakinnyi benshi muri shampiyona ya Saudi, barimo amwe mu mazina akomeye muri ruhago. Karim Benzema yakurikiyeho ajya mu ikipe ya Al Ittihad y’i Jeddah muri Kamena(6) avuye muri Real Madrid.
Kuva icyo gihe abandi bakinnyi bazwi nka Sadio Mané, Riyad Mahrez, Kalidou Koulibaly, Jordan Henderson, N’Golo Kanté bavuye muri shampiyona z’Iburayi bajya muri Saudi Pro League. Ndetse n’umutoza Steven Gerrard yarekeza mu ikipe ya Al-Ettifaq.
Muri iyi mpeshyi, Saudi Pro League yakoresheje hejuru ya miliyoni $900 mu kugura abakinnyi bo hanze, biyigira shampiyona ya kabiri yakoresheje menshi nyuma ya English Premier League.
Uwo mubare ariko nturimo imishahara iteye amashyushyu ituma abakinnyi bemera kuva muri shampiyona bakinagamo i Burayi.
Kandi ibi ni itangiriro gusa, nk’uko bivugwa n’ushinzwe ibikorwa muri iyi shampiyona, Carlo Nohra.
Leta ya Arabia Saoudite yiyemeje gufasha mu buryo bw’imari iyi shampiyona kugeza igeze ku ntego zayo zo kuba imwe mu zikomeye ku isi mu bijyanye no kwinjiza imari n’umupira mwiza.
Saudi Pro League igamije guhatana n’izindi nka English Premier League, na La Liga.
Nohra avuga ko bazakomeza gushora imari nini mu gukurura abakinnyi bo hanze kugeza iyi shampiyona igeze ku ntego yayo, ariko ari nako ikora ku bijyanye n’inyungu z’ubucuruzi zigomba kubivamo.
Nohra yabwiye BBC ati: "Nubwo twasezeranyijwe ubufasha kugeza igihe cyose bizasabwa ngo tugere ku ntego zacu, ni ingenzi ko natwe twihesha agaciro mu bucuruzi kugira ngo twinjize imari ntidutegereze gusa iya leta."
Intwaro y’ibihugu bikomeye
Iki gihugu cyohereza ibitoro byinshi ku isoko mpuzamahanga cyashoye miliyari nyinshi z’amadolari mu mikino, harimo kuvugurura Saudi Pro league, Formula One, na LIV Golf ihenze cyane.
Ababinenga bo babyise "sports-washing" mu Cyongereza, bavuga ko ari ukurangaza abantu ngo bibagirwe amabi akorerwa kiremwa muntu muri iki gihugu.
Gusa inzobere zimwe zibona ko kurengera isura n’ibyo igihugu kizwiho atariyo mpamvu yonyine y’iyi migirire ya Saudi Arabia.
Kubwa Simon Chadwick, umwalimu wa siporo n’ubukungu muri Skema Business School i Paris, avuga ko “igihe cyose ibihugu ku isi byakoresheje siporo n’imyidagaduro nka politike yo kwerekana izindi ngufu zicecetse.”
Ati: “Iyo ni imwe mu ntwaro ubu Arabia Saoudite irimo gukoresha. Turimo kuvuga irushanwa hagati y’ibihugu ryo kwigarurira imitima n’ibitekerezo by’abantu ku isi. Ubwongereza, Amerika, Ubufaransa, Ubuhinde n’ibindi byinshi byashyize mu bikorwa iyo politike. Ubu na Arabia Saoudite irimo gukora ityo.”
Indi mpamvu ya kabiri ikomeye y’uku kumena akavagari k’amadolari muri siporo kuri Saudi Arabia ni umugambi mugari wo kuvugurura ubukungu bwayo mbere y’uko agaciro k’ibitoro gatangira kumanuka. Ubu, bigize hejuru ya 40% by’ibyo iki gihugu kinjiza.
Siporo ni imwe mu nkingi z’umushinga wa ’Vision 2030’ wa leta ikuriwe n’umutegetsi mukuru Igikomangoma Mohammed bin Salman.
Gahunda yo gushora imari no mu bindi igamije kugabanya ko iki gihugu gicungira cyane ku bitoro gicukura bubaka inganda nshya zihanga imirimo n’inyungu.
Nohra ati: "Imwe mu ntego ni uguha imyidagaduro abaturage ba Saudi nka kimwe mu bigize ’Vision 2030’ ariko kandi no guteza imbere impano zo mu gihugu zishobora kuzamura urwego rwa Saudi Pro League mu gihe kirekire."
Arabia Saoudite ni igihugu gikunda umupira aho 80% by’abaturage bacyo bakina, cyangwa bareba, cyangwa bakurikirana imikino.
Haracyari kare guca urubanza niba iri shoramari rikomeye rizatanga umusaruro, ariko uburyo iki gihugu cyo mu kigobe cya Perse kirimo kubikora biraboneka neza ko gishaka cyane kuba igihangange mu mupira.
BBC
/B_ART_COM>