Cristiano Ronaldo yagize umunsi mubi ku wa Mbere nyuma y’uko imodoka ye yo mu bwoko bwa Bugatti Veyron, ifite agaciro ka miliyoni 1,5€ (asaga miliyari 1,6 Frw) yakoze impanuka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, mu gace ka Palma de Mallora, mu Karere ka Sa Coma muri Espagne.
Ikinyamakuru Diario de Mallorca cyatangaje ko iyi modoka yari ku muvuduko wo hejuru, yaguye mu rukuta rw’inzu.
El Bugatti de Cristiano Ronaldo se estrella contra una casa
Se investiga quién era el conductor
Bunyola, Mallorca pic.twitter.com/K6Rn3zhLDu
— SocialDrive (@SocialDrive_es) June 20, 2022
Iki kinyamakuru cyongeyeho ko ari umukozi wa Cristiano Ronaldo wari utwaye iyo modoka mu gihe nyir’ubwite ari mu biruhuko ku kirwa.
Uyu mushoferi ntiyigeze akomereka ariko izuru rya Bugatti Veyron yari atwaye, ryo ryangiritse.
/B_ART_COM>