Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya "Rwanda Mountain Gorilla Rally" riba ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika rizaba kuva tariki ya 23 kugeza 25 Nzeri.
Ku munsi waryo wa mbere, ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, hazaba Super Stage saa Kumi kuri Kigali Convention Centre aho imodoka ziba zisiganwa ari ebyiri ebyiri.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri, Mountain Gorilla Rally izerekeza mu Bugesera; Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha naho ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri, basiganwe Kamabuye na Gako.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 22, ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2021 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya Carl Tundo, rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu bitanu bya Afurika aribyo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Zambia.
Ryitezwemo imodoka 26 ndetse ni isiganwa rizaba ririmo guhangana gukomeye cyane cyane ku ba pilote bahatanira Shampiyona ya Afurika kandi bakomeye cyane bafite n’imodoka zikomeye.
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 izaba yiganjemo imodoka zo mu bwoko bwa R5 zibica bigacika kuri ubu butaka bwa Afurika ndetse no hanze yabwo.
Birateganywa ko ku wa Gatanu ubwo irushanwa rizaba ritangiye, bazahagurukira kuri Convention Centre ahazaba hakorwa "Super Stage and Qualifying Stage". Rizakomereza mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa Tatu za mugitondo.
Mu mwaka ushize wa 2021, mu modoka 15 zo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda n’Afurika y’Epfo zitangiye isiganwa, 11 zirimo eshanu z’Abanyarwanda ni zo zabashije gukina uduce twose uko twari 12.
Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2019, mu mwaka ushize basoreje ku mwanya wa kane, imbere y’Abarundi Din Imtiaz na Alain Rukundo babaye aba gatanu.
/B_ART_COM>