Hatangajwe imodoka zimaze kwiyandikisha muri Huye Rally 2023

Tariki ya 24-26 Werurwe 2023, mu Karere ka Huye hazabera Isiganwa ry’Imodoka rya Mémorial Gakwaya cyangwa se Huye Rally rizitabirwa n’imodoka 19.

Iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2019 ubwo ryegukanwaga na Gakwaya Jean Claude ari kumwe na Mugabo Jean Claude.

Muri uyu mwaka, imodoka 19 ni zo ziyandikishije kugira ngo zizahatane muri iri siganwa rizatangira ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023.

Ku munsi wa mbere, mu Mujyi wa Huye hazakinirwa agace gato kagamije kugaragaza uko abakinnyi bazahaguruka ku wa Gatandatu. Aka gace kazatangira saa Mbiri z’ijoro kareshya n’ibilometero bibiri.

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa, ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Werurwe 2023, hazakinwa uduce tune n’aka gatanu kazaba mu ijoro.

Agace ka mbere n’aka kabiri tuzakinirwa i Gisagara ku ntera y’ibilometero 40, uhereye saa Saba na saa Munani n’Igice.

Aka gatatu n’aka kane tuzaba tureshya n’ibilometero 12 tuzakinirwa i Rugongwe guhera saa Kumi mu gihe agace k’ijoro kazakorwa inshuro ebyiri kazatangira saa Mbiri muri uwo muhanda.

Ku munsi wa nyuma w’isiganwa, tariki ya 26 Werurwe 2023, hazakinwa uduce tune tuzabanzirizwa n’aka Save-Shyanda saa Tatu n’Igice ku ntera y’ibilometero 10. Iyi nzira ni na yo izakoreshwa mu gace ka kabiri.

Agace ka gatatu kazatangira saa Sita kazaba kareshya na bya bilometero 10, ariko mu cyerekezo gitandukanye, Shyanda- Save nk’uko bizagenda mu gace ka kane kazatangira saa Saba.

Imodoka ziyandikishije kugeza ubu:

  • Bwamiki Innocent (Uga) & Lwanga Hamza (Uganda): Mitsubishi Lancer Evo IV
  • Mukasa Moustaffa & Luggya Kirgga (Uganda): Subaru Imprezza
  • Matsiko Didas & Wamala Francis (Uganda): Subaru Imprezza
  • Muwangwizi Joshua & Nakigozi Ritah (Uganda): Subaru Imprezza
  • Kitaka Fred & Kibuuka Mildred (Uganda): Subaru Imprezza
  • Ssozi Isaac & Serwaga Jackson (Uganda): Subaru Imprezza
  • Faida Philbert & Guy Malherbe (Burundi): Subaru Imprezza
  • Prime Fity & Charly Musafiri (Burundi): Subaru Imprezza
  • Imtiaz Awan Din & Rukundo Alain (Burundi): Subaru Imprezza
  • Imtiaz Alim Din & Adil Azad (Burundi): Toyota Celica
  • Remezo Christian & Remezo Jonathan (Burundi): Toyota Celica
  • Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Rwanda): Subaru Imprezza
  • Uwimana Jules & Bukuru Hassan (Rwanda): Subaru Imprezza
  • Yoto Fabrice & Murengezi Bryan (Rwanda): Subaru Imprezza
  • Kanangire Christian & Rutabingwa Fernand (Rwanda): Subaru Imprezza
  • Mike Rutuku & Gasarabwe Alain (Rwanda): Subaru Imprezza
  • Kalimpinya Queen & Ngabo Olivier (Rwanda): Subaru Imprezza
  • Samson Ndayishimiye & Fifi Rutaganira (Rwanda): Toyota Celica
  • Mayaka Julien (Rwanda) & Mayaka Felekani Amigo: Toyota Avensis
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo