Immigration yatsinze RBC mu mukino ubanza wa 1/2 (PHOTO+VIDEO)

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Urwego Rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration FC] yatsinze iy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima [RBC FC] igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 mu marushanwa y’abakozi ategurwa na ARPST.

Imikino ya ½ muri iyi shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], yatangiye gukinwa ku wa gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024. Umwe mu mikino iba ihanzwe amaso mu mupira w’amaguru, ni uhuza RBC FC na Immigration FC mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A], cyane ko ari amakipe yiyubatse neza ugereranyije n’izindi baba bahanganye.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera guhera Saa cyenda n’igice z’amanywa. Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano n’Iperereza, Havugiyaremye Aimable, yari mu bayobozi barebye uyu mukino. Uretse we kandi, Mpamo Thierry Tigosa uyobora ARPST, yari yaje kwihera ijisho.

Abandi bayobozi barebye uyu mukino, harimo Umuyobozi mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iza RBC.

Ni umukino watangiye wihuta, cyane ko buri kipe yagaragaza inyota yo gutanga indi igitego. Ikindi cyakomezaga uyu mukino, ni abatoza b’aya makipe kuko yaba Banamwana Camarade utoza RBC FC na Dieudonné utoza Immigration FC, bombi ni amazina asanzwe azwi mu ruhago y’u Rwanda.

Igitego kimwe cya Immigration cyatsinzwe na Olivier yatsinzwe ku munota wa 18, ni cyo cyatandukanyije izi mpande zombi, cyane ko nyuma yo kugitsinda, iyi kipe yakomeje kugicunga kugeza iminota 90 irangiye. Byasobanuraga ko ikipe y’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, itsinze umukino ubanza wa ½, cyane ko hakinwa ubanza n’uwo kwishyura kugira ngo hamenyekane igera ku mukino wa nyuma.

Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi, uteganyijwe mu mike iri imbere nyuma y’uko hazaba habanje gukinwa imikino ya ½ yo mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B]. Uretse kuba hakinwa kandi umupira w’amaguru, hanakinwa iy’amaboko ya Basketball na Volleyball.

Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ikomeje kugenda izamura urwego aho kuri ubu muri iyi shampiyona usanga higanjemo abahoze bakina nk’ababigize umwuga mu mikino itandukanye ndetse n’abatoza. Ni imikino kandi yatumye benshi babona akazi kuko kugira ngo uhabwe icyangombwa cyo gukina bisaba ko uba ufite amasezerano yanditse y’akazi y’Ikigo ukorera.

Ikirenze kuri ibyo kandi, amakipe abaye aya mbere, yitabira amarushanwa Nyafurika ahuza Ibigo Nyafurika by’Abakozi byabaye ibya mbere iwabyo. Immigration FC ibitse ibikombe bibiri bya shampiyona ziheruka.

11 ikipe ya Immigration yabanje mu kibuga

11 ikipe ya RBC yabanje mu kibuga

Kapiteni wa Immigration niwe wayihesheje intsinzi muri uyu mukino ubanza wa 1/2

Havugiyaremye Aimable, umuyobozi mukuru w’urwego rwa NISS yarebye uyu mukino ndetse urangiye yashimite cyane abakinnyi ba Immigration abasaba gukorezaho

Umuyobozi mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga

Aba bafana baherekeza Immigration FC kuri buri mukino basoje bayisabira umugisha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo