Imikino ihuza amashuri abanza irasozwa ku rwego rw’Igihugu (Uko gahunda yose iteye)

Guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Kamena 2022, kugeza ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2022, i Muhanga harasorezwa Imikino ihuza amashuri abanza (Abatarengeje imyaka 14) ku rwego rw’Igihugu.

Amakipe y’ibigo by’amashuri abanza bitandukanye arahurira mu Karere ka Muhanga ahabera iyi mikino.

Uretse muri Volleyball batangiye gukina kuri uyu wa Gatanu, imikino y’amatsinda izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena mu gihe iyo gukuranamo n’iya nyuma izaba ku Cyumweru, tariki ya 19 Kamena 2022, ari nabwo hazatangwa ibikombe.

Imikino izatangira saa Mbiri, ikazajya iba isaha imwe, amakipe yo mu itsinda rimwe agahura yose hagati yayo mu gihe abiri ya mbere ari yo azakomeza muri ½, atsinze akagera ku mukino wa nyuma.

Mu Mupira w’Amaguru w’abakobwa bazakinira muri Petit Seminaire St Léon, Itsinda A rigizwe na GS Muyunzwe (Ruhango), GS Muhato (Rubavu) na GS Kigeme B (Nyamagabe) naho Itsinda B rigizwe na GS Rwantonde (Kirehe), GS Gakoro (Musanze) na EP Mejecres (Kicukiro).

Mu bahungu bazakinira kuri Stade ya Muhanga, Itsinda A rigizwe na St Jean Paul II (Rubavu), EP Gashangiro II (Musanze) na GS Kiziguro (Gatsibo) mu gihe Itsinda B rigizwe na GS Ntarama (Bugesera), GS Bugumira na EP Nyundo (Rubavu).

Muri Handball y’abakobwa izakinirwa muri St Joseph, Itsinda A rigizwe na Hope F Institute (Muhanga), CS Kabirizi (Rubavu) na CS Kitabi (Nyamagabe) mu gihe Itsinda B rigizwe na Imena PS (Nyagatare), GS Karama (Musanze) na GS Mwendo (Bugesera).

Mu bahungu na bo bazakinira muri St Joseph, Itsinda A rigizwe na EP Ntendezi (Nyamasheke), GS Muyange (Ruhango) na Imena PS (Nyagatare) mu gihe irya B rigizwe na GS Mwendo (Bugesera), CS Kabilizi (Rubavu) na GS Kirabo (Gakenke).

Volleyball na yo izakinirwa muri Saint Joseph guhera tariki ya 17 Kamena ndetse mu bakobwa, Itsinda A rigizwe na EP Rwaza II (Musanze), Rukundo F L C (Muhanga) na GS Gisanze (Nyamagabe) naho Itsinda B rigizwe na APES (Ngoma), GS Umubano I (Rubavu) na EP Karagali (Gicumbi).

Mu bahungu, Itsinda A rigizwe na GS Gicaca (Bugesera), Amizero (Ruhango) na GS Mugombwa (Gisagara) mu gihe Itsinda B rigizwe na GS Umubano I (Rubavu), GS Rubaga (Gakenke) na Imena PS (Nyagatare).

Muri Basketball na yo izakinirwa muri St Joseph, Itsinda A mu bakobwa rigizwe na GS Muzizi (Kayonza), Zayoni E Center (Muhanga) na GS Gikonko Cath (Gisagara) mu gihe Itsinda B rigizwe na GS Muhoza I (Musanze), CS Gacuba IIB (Rubavu) na RCCS (Bugesera).

Mu bahungu, Itsinda A rigizwe na GS APACOPE (Nyarugenge), GS Mugombwa (Gisagara) na GS Muzizi (Kayonza) naho Itsinda B rigizwe na Etoile de Rubengera (Karongi), Zayoni Edu. Center (Muhanga) na GS Karwasa (Musanze).

Igikombe cya Netball uyu mwaka kizahatanirwa na Nyanza A izahura na Etoile de Rubengera y’i Karongi inshuro ebyiri ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo