Imfura igenda nka se: Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda babyawe n’abakinnyi (Igice cya 1)

Karekezi Olivier ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibyatwa u Rwanda rwagize. Imibare igaragazwa n’urubuga rwa Wikipedia ivuga ko Karekezi ubu ukora akazi nk’umutoza wa Kiyovu Sports ari we mukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda , Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi uhereye igihe iyi kipe yatangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kugeza ubu. Yatsindiye u Rwanda ibitego 24.

Rimwe, abajijwe na Radio TV10 aho yakomoye impano ye yo gukina ruhago, Karekezi- wakiniye APR FC mu bihe bitandukanye ndetse akanakina mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi kugeza mu 2013 ubwo yarekaga gukina akajya mu butoza- yasubije mu magambo make ati “Umupira ni ikintu cyo mu muryango wacu.” Avuga ko Kamatari ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Kiyovu Sports ari se wabo. Kamatari uyu na we yakinaga nka rutahizamu.

Ni ibisanzwe ko abana bakunda cyangwa bagakora imyuga y’ababyeyi babo cyangwa abandi bafitanye isano ya hafi. Karekezi Olivier ni igihamya. Ibi ni ko binameze no mu mikino mu Rwanda kimwe no mu bihugu byateye imbere cyane muri iyo mikino.
Mu gihe imikino mu Rwanda igenda iba umwuga wateza imbere nyirawo kubera agatubutse abayikina bahembwa ndetse n’ubwamamare a bakuramo, usanga hari abakinnyi bazwi bakomotse ku babyeyi na bo b’abakinnyi.

Muri iyi nkuru turabagezaho abakinnyi 10 b’Abanyarwanda bavutse ku babyeyi na bo bigeze kwamamara mu mikino itandukanye mu Rwanda. Bamwe mu bo twaganiriye bavuga uko ababyeyi babafashije kwinjira muri iyo mikino, uko babarebeyeho bakababera ibyitegererezo n’uko inama zabo zagiye zituma bagera ku rwego bariho ubu mu mikino bakina cyangwa bakinnye.

1. Areruya Joseph

Areruya Joseph impano yo gutwara igare nk’umukinnyi wabigize umwuga ayikomora kuri se

Areruya wegukanye Tour du Rwanda yo mu 2017 ndetse n’irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka La Tropicale Amissa Bongo mu 2018, yatowe nk’Umukinnyi usiganwa ku magare wahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2018. Areruya Joseph wavukiye i Rwamagana muri Mutarama 1996 ni umuhungu wa Gahemba Jean Marie Vianney wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare kugeza mu 2006 ubwo yarekaga uwo mukino.

Ku wa 23 Mutarama 2018 ubwo Gahemba JMV yari yaje kwakira umuhungu we Areruya Joseph wari watwaye La Tropicale Amissa Bongo
Bitera ishema n’ibyishimo kubyara umwana agakora umwuga nk’uwawe akanarushaho

Gahemba uyu avuga ko ubwo Areruya yari afite imyaka irindwi misa yafataga igare rya se akajya kuritwara mu mihanda y’aho batuye. Ibi ngo byatumye abona ko umuhungu we yashoboraga kuzatera ikirenge mu cye akazavamo ‘umutwazi w’igare’ w’ikirangirire maze amugurira igare, byanatumye impano ye ikura iraka ndetse akaba yifuza ko umuhungu we rimwe yazasiganwa muri Tour de France, irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikomeye kurusha andi ku isi.

Areruya yatwayeLa Tropicale Amissa Bongo, irushanwa rya mbere mu gusiganwa ku magare muri Afurika, se yifuza ko azakina muri Tour de France

Murumuna wa Areruya Joseph witwa Gahemba Bernabe na we akina umukino wo gusiganwa ku magare aho akina mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagan

2. Mutabazi Elie

Byaramurenze guhesha APR VC shampiyona yanatwayemo ari umukinnyi wayo

Mutabazi Elie ni umutoza wa APR Volleyball Club y’abagabo akaba anaherutse guhesha iyo kipe igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya volleyball nyuma y’imyaka itandatu iyo kipe itagitwara. Mutabazi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya volleyball yanatwaranye ibikombe byinshi na APR Volleyball ndetse na UNR Volleyball Club (Ikipe ya volleyball y’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda) ubwo yari akiri umukinnyi w’ayo makipe.

Kimwe n’abavandimwe be; Mutabazi Eric, Mutabazi Jean Claude, Mutabazi Emmanue, Mutabazi Bonijuru Jean Bosco ndetse na Mutabazi Bonny, bose mu bihe bitandukanye bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa volleyball, Elie avuga ko bose impano n’ubuhanga bwo gukina volleyball babikomora kuri se ubabyara, Mutabazi Thelesphore wakiniraga ikipe ya Ndera Volleyball Club yakinaga mu cyiciro cya kabiri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mutabazi avuga ko se mu gukundisha abana be siporo yari yarabubakiye ikibuga cya volleyball mu rugo iwabo. Ati “Impano yo gukina [volleyball] twayikuye kuri data. Iteka ku cyumweru yatujyanaga kureba imikino ya volleyball. Binyuze mu kudukundisha volleyball, yatubwiraga ko siporo ari ingenzi ku mubiri n’ubuzima bwo mu mutwe, ko ihuza abantu ikanatuma basabana. Yahoraga anatubwira ko siporo ikingura imiryango myinshi mu buzima.”

3. BIZIMANA Djihad

Bizimana Djihad [iburyo] ahanganye na Neymar wa Paris Saint Germain

Mwishywa wa kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Niyonzima Haruna, Bizimana Djihad akinira Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi. Yakiniye kandi Etincelles, Rayon Sports na APR FC mu Rwanda mbere yo kwerekeza i Burayi.

Djihad ni umuhungu wa Bizimana Assouman wakiniye ikipe ya Marines FC kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2009. Bizimana Assouman avuga ko icyatumye umuhungu we azamuka muri ruhago kugeza aho ajya gukina nk’uwabigize umwuga i Burayi ari ‘discipline’ no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge we avuga ari icyorezo cyugarije urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu aho atuye ari na ho yabyariye akanarerera umuhungu we Djihad.

Ati “Yakuze abona nkina, ntekereza ko byatumye abikunda. Yazamutse yihuse ava mu byiciro byo hasi. Nahoraga mubwira ko urufunguzo rwo kugera ku bintu bikomeye ari ‘discipline’ kandi aho bigeze urabibona ko byatanze umusaruro.” Yongeraho ko “iyo ukunze umupira na wo ugukunda.”

Bizimana Djihad kandi avukana na Niyonkuru Sadjat ubu ukinira Rayon Sports, akaba yarayigezmo muri uyu mwaka avuye muri Marines FC.

5. Kimenyi Yves

Kimenyi Yves ubu ni kapiteni wa Kiyovu Sports

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba na kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports yagezemo muri uyu mwaka avuye muri Rayon Sports, Kimenyi Yves ni umuhungu wa Hategekimana Dieudonne na we wakiniye ayo makipe yombi.
Kimenyi kandi wanakiniye APR FC avuga ko ise umubyara ari watumye na we aba umukinnyi wa ruhago kuko ngo kuba ise yarakinnye bimutera imbaraga zo kumva yakina akarenza urwego yagezeho. Ati “Ndi umukinnyi w’umupira kuko na papa yawukinnye, ni we wanjyanye mu kibuga.”

5. Bishira Latif

Bishira Latif ngo akina ashaka gutera ikirenge mu cya se Bishirandora

Myugariro wa AS Kigali ni umuhungu wa nyakwigendera Bishirandora Abdallah wakiniye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda n’amakipe arimo Etincelles na Marines FC. Bishira avuga ko nubwo atigeze abona se mu kibuga akina, ba se wabo bamubwira ko se yari umukinnyi w’umuhanga bigatuma na we yumva iteka yatera ikirenge mu cye.

Nduhirabandi Abdul Karim uzwi nka ‘Choka’ wabaye umutoza w’ikipe ya Marines FC mu gihe cy’imyaka 18 ni se wabo wa Bishira Latif. Choka wakiniye Etincelles FC, kimwe na mwene nyina Bishirandora, avuga ko impano yo gukina Bishira ayikomora mu muryango wa se.

Nduhirabandi avuga ko “se [wa Latif] n’abandi benshi bo mu muryango wabo bakinnye umupira. Icyo Bishira yakoze ni ugukurikira uwo muhamagaro. Iyo mubona akina binyibutse se [na we wakinaga nka myugariro]. Aratuje, agira ikinyabupfura kandi aba ari uwa mbere ku mupira wo mu kirere nka se.”

6. Sekamana Maxime

Sekamana Maxime wa Rayon Sports na we se yabaye umukinnyi

Sekamana Maxime ukina asatira aciye ku mpande mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo umwaka ushize avuye muri APR FC. Ni murumuna wa Sekamana Leandre wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba yaranatwaranye na APR FC na Rayon Sports ibikombe birimo byinshi n’ibya shampiyona muri ay makipe yombi.

Maxime avuga ko we na mukuru we [Leandre] nta handi bakomora impano yo gukina uretse ku mubyeyi wabo Sekamana Callixte wakiniye ikipe yahoze ari iya SOMIRWA (Societe Miniere du Rwanda) yahoze itera inkunga ikipe ya Kingogo Sports yakinaga muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri za 1970. Sekamana Callixte kandi yabaye umwarimu wa siporo ku Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Byimana riherereye mu Karere ka Ruhango.

7. Murekezi Olivier

Murekezi Olivier, umuhungu wa Fatikaramu wakiniye akanatoza Rayon Sports, ubu aba muri USA

Umuhungu wa nyakwigendera Murekezi Raphael uzwi cyane nka Fatikaramu umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Rayon Sports FC waje no kuyitoza, Murekezi Olivier we yakiniye amakipe y’umukino w’intoki arimo APR VC ndetse na UNR VC mbere y’uko aba umutoza w’uwo mukino mu Ishuri rya Kristu Umwami ( CollegeChrist Roi) ry’i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda. Ubu Murekezi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aganira n’umwanditsi wa Rwandamagazine.com, Olivier yavuze ko se Fatikaramu buri ku cyumweru yababyutsaga we n’abandi bavandimwe be ku I saa kumi n’imwe zo mu rukerera ngo bajye muri siporo mbere y’uko bose bafata inzira bajya gusenga.
Mukuru wa Olivier witwaga Murekezi Regis na we yakiniye UNR VC mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyina ubabyara na mushiki wabo umwe na bon go bakinaga basketball. Regis uwo, mushiki we n’abo babyeyi bombi (Fatikaramu n’umugore we) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

8. Kubanatubane Jean Philippe

Kubanatubane akina umukino se yakinnye kandi mu ikipe se yakinnyemo

Umukinnyi wa Espoir Basketball Club yagezemo avuye muri IPRC-Kigali BBC, Kubanatubane ni umuhungu wa Mugabo Jean Lucien we wakiniye Terror Basketball Club yari ikipe ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) mbere yo kwerekeza muri Espoir BBC umuhungu we akinamo ubu. Nyuma yo kureka gukina basketball, Mugabo uyu yaje kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa basketball mu 2002 nyuma aza kuba Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA). Kubanatubane avuga ko se ari we watumye aba umukinnyi wa basketball. Ati “Nibuka ko impano ya mbere yampaye ari umupira wa basketball, yampaga uburenganzira nkajya gukina, mbese akanshyigikira buri gihe.”

9. Bizimana Ibutihadji

Ibutihadji (uwa mbere uhereye iburyo mu bahagaze) ni umuhungu w’umutoza ’Becken’

Ni umuhungu wa Bizimana Abdou uzwi cyane nka ‘Becken’ wabaye umtoza wa Etincelles FC mu bihe bitandukanye, agatoza Marines FC, Amagaju FC, DC Virunga yo muri Repubulika Ihaanira Demokarasi ya Kongo n’andi. Nk’umukinnyi, Bizimana ‘Becken’ Abdou yakiniye ikipe ya Etincelles.

Ibutihadji Bizimana ni myugariro wa Marines FC yagezemo avuye muri DC Virunga aho yatozwaga na se umubyara ‘Becken’ ukomora iryo zina kuri myugariro wo hambere w’u Budage Franz Anton Beckenbauer bakinnye mu bihe bimwe.
Becken avuga ko atigeze asaba cyangwa ngo ahatire umuhungu we gukina, ahubwo ko ariibintu yabyirutse akunda. Ati “Iyo ndebye mu mafoto ya kera ngitangira gutoza, ndamubona. Yarankurikiraga aho ari ho hose ku mikino nagiye gutoza. Sinigeze musaba kuba umukinnyi. Urukundo rw’umupira yiremyemo nkeka ko ari rwo rwatumye aba umukinnyi.

10. Nishimwe Blaise

Nishimwe Blaise abamubona bamubonamo impano ya se Mateso na we wakiniye Rayon

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo muri uyu mwaka avuye muri Marines FC. Ni umuhungu wa Mateso Jean de Dieu wakiniye ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports, ubu akaba akora akazi k’ubutoza aho nk’umutoza wungirije yafashije AS Kigali mu mwaka wa 2019 gutwara igikombe cy’amahoro cy’uwo mwaka ubwo yasigaranaga ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Masudi Irambona Djuma yari yungirije. Ni mu gihe kandi mu mwaka wa 2013 n’ubundi yafashije iyo kipe gutwara Igikombe cy’Amahoro nk’umutoza wungirije.

Mu gice cya kabiri, tuzabagezaho abandi Banyarwanda bamamaye mu mikino itandukanye na bo bakomoka ku babyeyi bamamaye muri siporo zitandukanye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo