Umunya-Liberia Herron Berrian Scarla wari umaze imyaka itatu akinira Gasogi United, yavuze ko atazayibagirwa ndetse yashimiye abantu bose babanye muri iyi kipe by’umwihariko Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles (KNC).
Ku wa Gatatu ni bwo Herron Berrian yasezewe n’ubuyobozi bwa Gasogi United bwari buhagarariwe na Kabera Fils Fidèle ushinzwe Itangazamakuru, ni nyuma y’uko KNC yagize impamvu zitunguranye zatumye ataboneka.
Hari kandi Visi Kapiteni wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gaël, Nkubana Marc wazamukanye n’iyi kipe ndetse n’ushinzwe ibikoresho by’ikipe.
Herron Berrian wari umaze imyaka itatu akinira Gasogi United, ntazakomezanya na yo mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo gusoza amasezerano.
Mu rwego rwo kumushimira uburyo yitangiye iyi kipe, ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangaje ko buzabika nimero 5 yambaraga mu gihe cy’imyaka itatu nta wundi mukinnyi uyambara.
Herron yavuze ko yishimira ibihe yagiriye muri Gasogi United ndetse yabaniwe neza n’abarimo Perezida wayo, KNC.
“Ndashimira cyane KNC, abandi bayobozi, ‘Staff’, abakinnyi na Bukasa [wahoze atoza iyi kipe]. Buri mukinnyi wese wa Gasogi United, ndamushimira uko yambaniye. Ngendanye imbamutima, hafi yo kurira. Ndabashimira uko mwanyakiriye mu Rwanda. Ntabwo nzibagirwa Gasogi.”
Visi Kapiteni wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gaël, yavuze ko Herron yabashije byinshi ndetse yagaragaje itandukaniro ugereranyije n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga.
Ati “Ni umukinnyi mwiza w’umunyamahanga kandi wadufashije, twari tubanye imyaka itatu kuva tuvuye mu Cyiciro cya Kabiri. Yazanye ubunyamwuga mu ikipe yacu, twari tuje tutaramenya Icyiciro cya Mbere, aza aje kudufasha kandi yakoze uko ashoboye. Turamushimira cyane.”
Uyu mukinnyi usubira iwabo kuri uyu wa Kane, yabanje gukinira Kiyovu Sports imyaka ibiri mbere yo kujya muri Gasogi United.
Herron Berrian yahawe umwambaro yambaraga ngo azawubike nk’urwibutso mu gihe na Gasogi United yasigaranye undi izabika.
Gasogi United yatangaje ko izabika nimero 5 ya Herron Berrian mu gihe cy’myaka itatu
Cuzuzo na Nkubana Marc bagiye gusezera kuri Herron bari bamaze imyaka itatu bakinana
Herron yambaraga nimero 5 muri Gasogi United
Kabera Fils Fidèle ushinzwe Itangazamakuru muri Gasogi United, ahereza Herron Berrian umwambaro ajyana
Gasogi United na yo yasigaranye undi mwambaro
/B_ART_COM>