Ikipe ya Tuza yasuye urwibutso rwa Ntarama banagabira inka uwarokotse Jenoside (AMAFOTO)

Ikipe y’abatarabigize umwuga ya Tuza Sports Club yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera banagabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Ntarama.

Ni igikorwa bakoze kuri iki cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Komine Kanzenze.

Nyuma yo gusura urwibutso, bashyikirije Inka Muhoracyeye Claudine. Muhoracyeye yabashimiye cyane. Yavuze ko bakimubwira ko ariwe uzagabirwa yabanje kutabyemera neza ariko nyuma aza kubyemera ndetse atangira kubaka ikiraro cy’inka.

Yakomeje avuga ko inka bamuhaye yamubereye umugisha kuko yahise inahaka. Yavuze ko ubu na we atuje nk’uko izina ry’ikipe yabo ryitwa.

Rwasa Patrick,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama yashimiye cyane abagize iyi kipe ya Tuza.

Nsengiyumva Yves, umuyobozi w’iyi kipe ya Tuza yavuze ko ibi bikorwa bakoze bizaba ngarukamwaka.

Ikipe ya Tuza yashinzwe muri 2021. Yashinzwe hagamijwe kujya bakora Siporo, yo sooko y’ubuzima bwiza. Bakorera imyitozo kuri Hope Foundation ahazwi nko kwa Egide.

Tuza igizwe n’abanyamuryango 59. Irimo abahoze bakina umupira ndetse n’abakiwukina. Mu bagikina harimo Cyiza Hussein wakinnye mu makipe atandukanye nka Mukura VS na Rayon Sports ubu akaba akinira Etincelles FC. Irimo kandi Saibadi wakiniye amakipe atandukanye nka Bugesera na Police, Kigeme wakiniye Amagaju, Musanze n’andi. Perezida wayo Yves na we ari mu bakinnye mu ikipe ya Rwanda B yatwaye CECAFA ya 1998.

Babanje gukora urugendo bagana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Nsengiyumva Yves, Umuyobozi wa Tuza yashimangiye ko ibi bikorwa bazajya babikora buri mwaka

Inka bamugabiye

Muhoracyeye Claudine wagabiwe Inka na Tuza

Rwasa Patrick, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama yashimiye cyane abagize Tuza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo