Mu rwego rw’imikino yateguwe ihuza abitabiriye inama ya FIFA, ikipe y’u Rwanda yari irimo Perezida Kagame yatsinze iya FIFA ibitego 3-2.
Wari umukino wa mbere w’irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.
Ni irushanwa ryabereye kuri Kigali Pele Stadium yafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023.
Ikipe y’u Rwanda yarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame benshi bishimiye uburyo azi guconga ruhago.
Yari yambaye nimero 7, byashimishije abari ku kibuga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga inkuru igezweho ni uburyo yaconzemo ruhago bigatungura benshi ndetse n’ikipe ye igatsinda.
Iyi kipe kandi yarimo umunyabigwi wa Nigeria, wabiciye bigacika ari we Jay Jay Okocha, ni mu gihe ikipe ya FIFA uretse Infantino yarimo n’umunya-Brazil, Cafu.
Ikipe ya FIFA yaje gutsindwa 3-2 maze u Rwanda rukomeza mu kindi cyiciro. Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na Jay Jay Okocha uko ari 3 ni mu gihe ibya FIFA byatsinzwe na Cafu.
PHOTO:MOSES Niyonzima/ Kigali Today