Ikipe yitoreza mu kigo cy’Ishuri rikuru rya gisirikare cya Nyakinama yegukanye igikombe cyahatanirwaga mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida itsinze ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri 1-0 ku mukino wa nyuma wasozaga iyi gahunda yaberaga mu karere ka Musanze.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kuri Stade Ubworoherane. Wabanjiriwe n’uwo Gorilla City FC yatsinzemo Umurenge wa Muko mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Iyi mikino yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa FXB (François Xavier Bagnoud) Rwanda Ku bufatanye n’ Akarere ka Musanze , ku nkunga ya Global Fund binyuze mu mushinga wa NSP-HIV/TB.
Ni mu bukangurambaga bwo kongera ubumenyi mu kwirinda Virusi itera Sida. Insanganyamatsiko yagiraga iti " Tumenye kandi dukoreshe serivisi zo kwirinda virusi itera Sida ziboneka mu bigo nderabuzima."
Uretse imikino y’umupira w’amaguru, ku kibuga habaga hari amahema aho abantu bisuzumishaga ku bushake virusi itera Sida, ndetse n’indwara zitandura harimo Diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayoge Alexis yashimye cyane FXB Rwanda. Yavuze ko ari abafatanyabikorwa beza b’Akarere ka Musanze. Yongeyeho ko kuba ubu butumwa bwaranyujijwe mu mikino y’umupira w’amaguru aribwo buryo butuma urubyiruko rubasha kwitabira ku bwinshi, bukumva ubutumwa bwateguwe.
FXB Rwanda, ni umushinga utegamiye kuri Leta ugamije kurandura ubukene mu baturage, ubinyujije mu muryango no kurengera uburenganzira bw’umwana.
Uyu muryango ukorera mu turere 13 mu Rwanda, wiyemeje kurwanya ubukene n’imizi yabwo, Gushimangira uburenganzira bw’abana ku kubaho, gukura no kujya imbere; Gushyigikira urubyiruko ubicishije mu
mishinga y’amajyambere; no Gushyigikira uburezi n’imibereho myiza y’abaturage.
Fair Play !Mbere y’umukino, kapiteni w’ikipe ya Nyakinama yambika uwa Ines igitambaro
11 Ines Ruhengeri yabanje mu kibuga
11 ikipe ya Nyakinama yabanje mu kibuga
Ntwari Espoir, umutoza wa Ines Ruhengeri
Kazehe watoje ikipe ya Nyakinama aganira n’umukinnyi we wari ugiye gusimbura
Nshizirungu ushinzwe ikipe ya Nyakinama
I bumoso hari Ngezahimana Jean Baptiste Program Manager wa NSP-HIV/TB PROJECT muri /FXB RWANDA naho i buryo hari Kayitana Emmanuel, umuyobozi mukuru wa FXB Rwanda
Abagera kuri 178 bipimishije indwara zitandura naho 150 bipimisha virusi itera Sida