Ikipe ya APR FC yakoze impanuka (Amafoto)

Imodoka yari itwaye Ikipe ya APR FC igana kuri Stade ya Kigali gukina umukino wa ¼ wo kwishyura na Marines FC mu Gikombe cy’Amahoro, yakoze impanuka igeze i Shyorongi.

Iyi modoka nini yari itwaye abakinnyi n’abandi bagize ikipe, yagonganye n’indi nto yo mu bwoko bwa ‘taxi’, ariko nta mukinnyi wagize ikibazo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa APR FC.

Bwagize buti “Abakinnyi ndetse n’abandi bari mu modoka yerekezaga ku kibuga bagakora impanuka kugeza ubu bose ni bazima, nta n’umwe wagize ikibazo.”

Umukino wa APR FC na Marines FC uteganyijwe saa Cyenda kuri Stade ya Kigali.

APR FC yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye i Rubavu mu cyumweru gishize.

Ikipe ikomeza hagati y’izi zombi izahura na Rayon Sports muri ½ kizakinwa hagati ya tariki ya 11 n’iya 18 Gicurasi 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo