Ishyirahamwe Olempike ry’u Bwongereza (BOA) ryasabwe gusubiza imidali ya Feza yegukanywe n’Ikipe yaryo mu gusiganwa nk’ikipe muri metero 4x100, mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.
Muri Gashyantare, Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS) rwanzuye ko Umwongereza usiganwa ku maguru Chijindu Ujah yakoresheje imiti itemewe nk’uko byaragaragajwe n’ibizamini yafashwe nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020.
Kubera iyo mpamvu, Ujah na bagenzi be bakinanye mu gusiganwa metero 4x100 mu Mikino Olempike bambuwe imidali ya Feza begukanye mu gihe kandi ibihe yari yakoresheje mu gusiganwa metero 100 na byo byateshejwe agaciro.
Ku wa Kane, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Olempike ry’u Bwongereza (BOA), Andy Anson, yatangaje ko basabwe na CAS gusubiza imidali yari yegukanywe n’iyi kipe.
Ati “Ni amakuru ababaje cyane kuri Nethaneel Mitchell-Blake na Zharnel Hughes, ariko by’umwihariko kuri Richard Kilty warushanyije mu cyiciro kimwe gusa i Tokyo.”
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara rivuga ko imidali ya Feza bambuwe izahabwa ikipe ya Canada yari yabaye iya gatatu muri Kanama.
Team GB igizwe na Chijindu Ujah, Zharnel Hughes, Richard Kilty na Nethaneel Mitchell-Blake yishimira umudali wa Feza mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020
Chijindu Ujah yahamijwe gukoresha imiti itemewe, byatumye we na bagenzi be bamburwa imidali bakuye i Tokyo
/B_ART_COM>