Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo ikomeje imyitozo ikakaye yitegura Shampiyona Nyafurika (Amafoto & Video)

Ikipe y’Igihugu igizwe n’abagabo n’abagore, ikomeje imyitozo ikakaye hitegurwa Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo (African Taekwondo Senior Championships 2022) itegerejwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 13-17 Nyakanga 2022.

Kuri ubu ibihugu 30 ni byo bimaze kwiyandikisha nk’ibizitabira iyi mikino izabera mu nyubako y’imyidagaduro n’ibikorwa bya siporo ya BK Arena.

Ibihugu bimaze kwiyandikisha birimo, u Rwanda ruzakira irushanwa, Kenya, Sudani, Misiri, Centrafrique, Sénégal, Somalie, Eswatini, Ghana, Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi, u Burundi, Gambia, Chad, Botswana, Madagascar, Lesotho, Niger na Djibouti.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka u Rwanda ruzaryakirira muri BK Arena (yahoze ari Kigali Arena). Ni bwo bwa mbere mu mateka rigiye gukinirwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ikipe y’u Rwanda mu byiciro byombi, yatangiye umwiherero mu mezi atandatu ashize. Mu ntangiriro za Nyakanga 2022, ni bwo izatangira gukorera imyitozo muri BK Arena.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Taekwondo (RTF), Mbonigaba Boniface, yabwiye Rwanda Magazine ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Ati “Navuga ko ari ishema kuri twe nka RTF ariko kandi no ku gihugu nk’u Rwanda. Twari duhatanye n’ibindi bihugu, iri ni ryo rushanwa rikuru rihuza amakipe y’ibihugu.”

Yakomeje avuga ko mu byatumye u Rwanda ruhabwa aya mahirwe harimo urwego RTF igezeho, uburyo igaragara ku ruhando mpuzamahanga haba mu mikorere no mu marushanwa no kuba igihugu kimaze kugira izina rikomeye mu bintu bitandukanye birimo imiyoborere, umutekano n’iterambere.

Yongeyeho ati “Twiteze ko ibihugu 40 ari byo bizitabira, ariko ubu tuvugana hamaze kwiyandikisha ibihugu 30.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Umunya-Koreya y’Epfo, Jeong Ji-Man, ari na we uzatoza ikipe izitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo, yavuze ko abakinnyi bahagaze neza ndetse hari icyizere cyo kuzitwara neza bakabona imidali.

Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo izakinwa mu byiciro bibiri birimo Poomsae na Kyorugi. Biteganyijwe ko irushanwa mu myiyereko (Poomsae) rizakinwa ku wa 13 – 14 Nyakanga 2022, mu gihe irushanwa mu kurwana (Kyorugi) rizakinwa ku wa 16–17 Nyakanga 2022, ari na bwo igihugu kizaba cyegukanye igikombe kizagishyikirizwa.

Ikipe y’Igihugu ikomeje imyitozo ikakaye iri kubera Kimihurura

Umutoza Jeong Ji-Man Ntwali afasha abakinnyi mu myitozo

Jeong Ji-Man Ntwali utoza Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo, akomoka muri Korea y’Epfo

U Rwanda ruzakira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera muri BK Arena mu kwezi gutaha

Umunyamabanga Mukuru wa RTF, Mbonigaba Boniface, yavuze ko imyiteguro ya Shampiyona ya Afurika igeze kure

Amafoto &Video: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo