Igitego kitavugwaho rumwe cyafashije Police FC gutsinda Musanze FC (Amafoto)

Igitego cyinjijwe na Twizerimana Onesme mu gice cya kabiri ariko ntikivugweho rumwe, cyafashije Police FC gufata umwanya wa gatanu by’agateganyo nyuma yo gutsinda Musanze FC 1-0.

Police FC yari yakiriye uyu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali guhera saa Sita n’igice, yasatiriye mu minota ya mbere ariko Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Dominique Savio bananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye.

Musanze FC na yo yasatiriye ishaka igitego mu minota 45 ya mbere ariko umupira uteretse watewe na Samson Irokan Ikechukwu ushyirwa muri koruneri na Ndayishimiye Eric Bakame mu gihe undi watewe na Niyonshuti Gad wafashwe n’uyu munyezamu wa Police FC.

Impinduka zakozwe n’umutoza Frank Nuttal ubwo yinjizagamo Sibomana Patrick, Twizerimana Onesme na Twizeyimana Martin Fabrice mu myanya ya Usengimana Danny, Ndayishimiye Dominique na Ngabonziza Pacifique, zafashije ikipe ye gusatira.

Twizerimana Onesme wari umaze akanya gato ahushije uburyo bw’umupira wahinduwe na Sibomana, yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 65.

Iki gitego nticyavuzweho rumwe kuko cyemejwe n’umusifuzi wo ku ruhande waburanyijwe n’abakinnyi ba Musanze FC bavugaga ko Niyonshuti Gad yagaruye umupira n’ikirenge utararenga umurongo mu gihe abasifuzi bahagaze ku cyemezo bafashe nubwo byateje impagarara.

Musanze FC yashoboraga kwishyura ku ishoti ryatewe na Nshimiyimana Amran ku munota wa 71, umupira usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu mu gihe Namanda Wafula yawusubijemo n’umutwe ujya hejuru.

Ntaribi Steven yarokoye Musanze FC ku mupira ukomeye watewe na Ntirushwa Aimé wasimbuye Hakizimana Muhadjiri naho Ndayishimiye Eric Bakame abuza Musanze FC kubona inota ubwo yakuragamo uburyo bwa nyuma ku ishoti ryatewe na Harerimana Obed ari mu rubuga rw’amahina.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC igira amanota 35 ku mwanya wa gatanu, iyanganya na Rayon Sports ya gatandatu mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 32.

Police FC: Ndayishimiye Eric, Nshuti Dominique Savio, Mucyo Derrick, Rutanga Eric, Musa Omar, Usengimana Faustin, Nsabimana Eric, Usengimana Danny, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Muhadjiri na Ndayishimiye Dominique.

Musanze FC: Ntaribi Steven, Niyitegeka Idrissa, Niyonshuti Gad, Muhire Anicet, Dushimumugenzi Jean, Nyandwi Saddam, Harerimana Obed, Nshimiyimana Amran, Samson Irokan Ikechukwu, Nkundimana, Eric Kanza Angua.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo