Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yashimiye abakinnyi b’ikipe y’Akarere ke uburyo bitwaye ku mukino wa Rayon Sports n’ubwo bawutsinzwe, abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kuko ngo bazakomeza kubashyigikira ngo bagere ku ntego zabo.
Ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 nibwo Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 2-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona wakinwe guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino Rutsiro FC yitwayemo neza nubwo yatsinzwe igitego cyo mu minota ya nyuma na Mucyo Didier ku mupira wari uvuye kuri Koroneli yatewe na Paul Were.
Umunyezamu Dukuzeyezu Pascal na ba myugariro be bakomezaga kwihagararaho imbere ya Rayon Sports yari ishyigikiwe na Stade yari yuzuye abafana ba Rayon Sports.
Nubwo Rutsiro FC nta buryo bwinshi yabonye imbere y’izamu, mu kibuga hagati yagerageje guhererekanya neza ku bakinnyi nka Nkubito Hamza, Jules Shukuru Watanga, Nizeyimana Jean Claude na Mumbele Malikidogo wanatsinze igitego kimwe Rutsiro FC yabonye muri uyu mukino.
Mayor wabo na we yarabashimiye
Nyuma y’uyu mukino, Murekatete Triphose yamanutse mu kibuga, abashimira uko bitwaye, abibutsa ko bagomba kuzakomeza kwitwara neza bagahesha ishema Akarere kabo.
Nsanzineza Ernest, Perezida mushya wa Rutsiro FC yabibwiye Rwandamagazine.com mu kiganiro cyihariye.
Nsanzineza yagize ati " Yashimiye abakinnyi uko bitwaye muri uriya mukino, imbere y’ikipe ikomeye kandi ifite abafana benshi, bakagaragaza kwihagararaho, guhatana no kwitanga nubwo bari bamaze icyumweru kimwe bakora imyitozo."
" Yababwiye ko bagomba gukomerezaho kuko Akarere kazakomeza kubaba hafi kugira ngo barusheho kwitwara neza no kugera ku ntego z’ikipe harimo no guhesha ishema Akerere ."
Bakinnye na Rayon Sports bamaze icyumweru kimwe mu myitozo
Nsanzineza avuga ko kuba baratinze gutangira kwitegura shampiyona ahanini ngo byatewe n’uko nta mutoza bari bafite. Yahakanye ko byaba byaratewe n’uko Akarere kaba karatinze kubaha amafaranga kuko n’ubundi hari ibindi birarane bakibereyemo abakinnyi.
Ati " Buriya umutoza niwe uhuza ibintu byose. Kuba uwari umutoza wacu (Bisengimana Justin) yari amaze kujya mu yindi kipe, byaratugoye kugira ngo imyitozo ihite itangira. Nta n’umutoza wungirije wari uhari. Urumva imyitozo ntiyatangira nta mutoza n’ umwe uhari. Byasabaga ko habanza kuboneka ukoresha imyitozo."
Yunzemo ati " Ntaho rero bihuriye no kuba Akarere karatinze kuduha amafaranga kuko n’ubundi abakinnyi hari ibirarane tukibabereyemo ariko ntibyabujije ko baza gutangira akazi kandi turabibashimira. Turateganya kuzayabishyura ariko navuga ko kubura umutoza mu minsi ya nyuma byatuzonze."
Yakomeje avugako ubu bagiye kuba bakorana n’umutoza Gaspard Munyeshema ariko ngo mu kwezi kumwe bazaba bamaze gushaka umutoza mukuru. Ni umutoza ngo bari gushakira mu Rwanda no hanze yarwo.
Intego ni ukuza nibura mu makipe 10
Nsanzineza Ernest yabwiye Rwandamagazine.com ko muri uyu mwaka w’imikino bihaye intego nibura yo kuza mu makipe 10. Yavuze ko ari intego bazageraho bakoresheje ingengo y’imari iri hagati ya Miliyoni 180 na 240 z’amafaranga y’u Rwanda azava mu Karere no mu bandi bafatanyabikorwa batandukanye bazashaka.
Ati " Ubu impamvu ntahita nguha imibare neza ni uko hatarabaho ihererekanyabubasha n’abayobozi twasimbuye ariko navuga ko amafaranga tuzakoresha ari hagati ya Miliyoni 180 na 240. "
" Ubu turi gukora ibintu byihutirwa ariko hakaba n’ibindi tutarinjiramo neza harimo n’imyenda ikipe yagiyemo kubera kuba igihe kinini mu mwiherero mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari kitaragenza make."
Nsanzineza yavuze ko bateganya ko ntagihindutse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 aribwo haba ihererekanyabubasha, bakabona gukora neza iganamigambi ya ’saison’ 2022/2023.
Rutsiro FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21, izamukana na Gorilla FC zisimbuye Heroes FC na Gicumbi FC zari zamanutse.
Mu mwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere, Rutsiro FC yabaye iya 6. Umwaka ushize bwo yasoje iri ku mwaka 14.
Tariki 17 Kanama 2022 nibwo iyi kipe yabonye umuyobozi mushya, Nsanzineza Ernest uzayobora imyaka 4 iri imbere. Yasimbuye Nsanzimfura Jean Damascène wari umaze imyaka igera kuri 4 ayiyobora.
Uretse Akarere ka Rutsiro, iyi kipe inafite undi mufatanyabikorwa w’uruganda rw’icyayi Rwanda Mountain Tea. Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo uru ruganda rwari rwashyikirije imyambaro mishya n’ibikoresho iyi kipe byatwaye miliyoni 30 Frw.
Gaspard Munyeshema wazamuye Rutsiro FC mu cyiciro cya mbere niwe ubu uri gutoza Rutsiro FC mu gihe hari gushakwa umutoza mukuru
Murekatete Triphose, Mayor w’Akarere ka Rutsiro yarebye uyu mukino
Hagati hari President Mushya wa Rutsiro FC, ,Nsanzineza Ernest
Abakinnyi ba Rutsiro FC bashimiwe na Mayor wabo uko bitwaye mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports
Umukino urangiye, Mayor yamanutse mu kibuga afata ifoto na Rutsiro FC
Inkuru bijyanye :
/B_ART_COM>