Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona cy’umwaka 2016/2017 nyuma y’umukino wa gishuti yatsinzemo Azam FC yo muri Tanzaniya 4-2.
Nubwo nyuma y’umukino umutoza Masoudi Djuma wahesheje iyi kipe igikombe yari amaze gusezera, ntibyabujije abafana ba Rayon Sports, abakinnyi ndetse n’abayobozi bayo gukora ibirori byo kwishimira iki gikombe. Ni ibirori byabereye mu ihema ryo kuri Camp Kigali , hafi ya Serena Hotel. Kwinjira byari 2000 FRW kuri buri muntu.
Ibirori byatangiye ahagana saa mbiri z’ijoro, bitangizwa n’umuziki, abafana barabyina, barasabana. Nyuma yaho Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports yafashe ijambo ashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo ikipe ya Rayon Sports ibashe kwegukana iki gikombe cya Shampiyona.
Mubo yashimiye by’umwihariko harimo Murenzi Abdallah wahoze ayobora iyi kipe ndetse akaba yari n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza. Yanashimiye kandi Ntampaka Theogene na we ku ruhare yagize ngo igikombe cy’uyu mwaka Rayon Sports ibashe kucyegukana ndetse anashimira muri rusange komite yose bafatanyije.
Abakinnyi bashya muri Rayon Sports, Rutanga Eric wavuye muri APR FC na Youssoufu Habimana wavuye muri Mukura VS beretswe abafana muri ibi birori, Gacinya akaba yijeje abafana ko bakirimo kubashakira ba rutahizamu bazaza batsinda ibitego.
Mu ijambo rye, Youssoufu Habimana yavuze ko igihe cyari kigeze ngo akinire ikipe ya Rayon Sports. Yemeje ko kuba akomoka i Nyanza ari naho Rayon Sports ikomoka aribyo bizatuma akinira iyi kipe n’umutima we wose.
Rutanga Eric we yavuze ko yishimiye kuza muri Rayon Sports agasanga imaze kwegukana igikombe cya Shampiyona, kubwe akaba yavuze ko Imana nibishaka numwaka utahaza bazacyegukana
Masudi Djuma wari umaze amasaha make asezeye, ntiyigeze agaragara muri ibi birori ariko abandi batoza bose bari basanzwe bafatanya akazi ko gutoza bari bahari. Nshuti Dominique Savio wamaze kwerekeza muri AS Kigali na we ntiyagaragaye muri ibi birori.
Ibirori byabereye mu ihema rya Camp Kigali
Uko Rwandamagazine.com yari yakereye kwereka abasomyi bayo uko ibi birori byagenze....Azam TV nayo byari uko
David Bayingana niwe wari MC
Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba Rayon Sports
Icyo kunywa cyari gihari
Gufana amakipe atandukanye ntibivuga guhangana...Rujugiro(wambaye imyambaro isa niyagisirikare), umufana ukomeye a APR FC yari yaje kwifatanya n’abafana ba Rayon Sports bishimira igikombe
Basabanaga banasoma ku gacupa
Uyu mufana yatangiye shampiyona agendana iki gikombe, birangira ikipe ye icyegukanye
Abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever bishimiraga ko baherekeje ikipe aho yagiye hose ariko ntibatenguhe ikanegukana igikombe cya Shampiyona
Bari bishimye
Nahimana Shasir wagize uruhare runini mu ikipe ya Rayon Sports kugira ngo ibashe kwegukana igikombe cya Shampiyona
Abafana n’abayobozi basabanaga....
Myugariro wa Rayon Sports, Mutsinzi Ange (uri i bumoso) yari ahari
Radju ( wambaye ingofero) wahoze akinira Rayon Sports na we yari yaje kwishimana na bagenzi be ndetse n’abafana b’ikipe yahoze akinira
Sefu, Master na Muhire Kevin
Hari band icuranga muzika y’umwimerere mu njyana zitandukanye
Umufana bita Claude wa Nyanza yishimana na Tidiane Kone
Umuraperi Bably (wambaye ingofero) ni umwe mubari baje kwishimira igikombe Rayon Sports yegukanye
Kazingufu Ally , umukinnyi wa Basketabll warushije abandi umwaka ushize (Most Valuable Player, MVP) na we ni umufana wa Rayon Sports ndetse yari mu birori byo kwishimira igikombe
Umunyamakuru Kalisa John na we ni umufana ukomeye wa Rayon Sports
Maurice Maso usanzwe yungiriza Masoudi Djuma na we yari ahari ....ni uku yarebabaga...umenya yari akibaza ku gusezera gutunguranye kwa Masoudi Djuma
Umutoza wa ba Nyezamu ba Rayon Sports na we yari ahari
Uhereye i bumoso:Umuganga wa Rayon Sports, Manzi Thierry na Lomami Marcel umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports
Igikombe Rayon Sports yashyikirijwe kuri uyu wa 8 Nyakanga 2017
Igikombe ngo bagituye Perezida Paul Kagame
Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports
Gakwaya Olivier (i buryo), umunyamabanga wa Rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo
Nsekera Muhire Jean Paul , umuyobozi w’abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever niwe wateye indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports baririmba indirimbo yubahiriza ikipe
Abayobozi ba Rayon Sports baririmba indirimbo yubahiriza ikipe
Murenzi Abdallah (hagati ) aririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports
...umenya gufana Rayon Sports bihera mu bwana!
Youssoufu Habimana yemeje ko azakinira Rayon Sports n’umutima we wose
Gacinya Denis yerekana Rutanga Eric na Habimana Youssouf nk’abakinnyi bashya ba Rayon Sports
Gakwaya Olivier asuhuzanya na Rutanga Eric wamaze gusinyira Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC
Rutanga Eric yavuze ko Imana nibishaka n’igikombe cy’umwaka utaha cya Shampiyona Rayon Sports izagitwara
Gacinya Denis yashimiye muri rusange komite yose bakoranye uyu mwaka bakegukana igikombe
Murenzi Abdallah yashimwe by’umwihariko
Nova Bayama, Pierrot na Master
NkundaMatch w’i Kilinda na we yari muri ibi birori
Abayobozi bifatanyije n’abafana mu gushyiraho ’Morale’
Arafotora ibi birori by’imbonekarimwe
Abakinnyi ba Rayon Sports bari muri ibi birori
Abayobozi ba Rayon Sports bashimiye abakinnyi uburyo bitanze
Mutsinzi Ange asuhuza abayobozi ba Rayon Sports
Munezero Fiston yishimana n’abakinnyi ba Azam FC bari bari muri ibi birori
Ndayishimiye Eric Bakame na Mutuyimana Evariste, abanyezamu ba Rayon Sports bishimiraga akazi gakomeye bakoze ngo igikombe gitahe muri Rayon Sports
Pierrot hamwe na Bashunga Abouba, nyezamu wa 3 wa Rayon Sports
Ni uku uyu mufana we yahisemo kwisiga irangi
Munezero Fiston ugiye kujya muri Police FC abwira Shasir ati " Nkusize muri Rayon Sports uri umuhanga kandi uzakomereze aho!’
Manishimwe Djabel na Irambona Eric
Abayobozi nabo basabanye, ...ibyishimo byagaragaraga ku maso yabo
Abafana baha ikaze Youssuf Habimana mu ikipe
Umuhanzi Jef Ajay uheruka kuririmba indirimbo ya Rayo Sports yishiamana n’abafana
Abafana bacinya akadiho
Babyinaga bishimira igikombe
Charly na Nina nibo basusurukije ibi birori
Babyinnye biratinda
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE