Ibyishimo no gusabana nibyo byaranze aba –Rayons mu ijoro ryo kwishimira igikombe -AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona cy’umwaka 2016/2017 nyuma y’umukino wa gishuti yatsinzemo Azam FC yo muri Tanzaniya 4-2.

Nubwo nyuma y’umukino umutoza Masoudi Djuma wahesheje iyi kipe igikombe yari amaze gusezera, ntibyabujije abafana ba Rayon Sports, abakinnyi ndetse n’abayobozi bayo gukora ibirori byo kwishimira iki gikombe. Ni ibirori byabereye mu ihema ryo kuri Camp Kigali , hafi ya Serena Hotel. Kwinjira byari 2000 FRW kuri buri muntu.

Ibirori byatangiye ahagana saa mbiri z’ijoro, bitangizwa n’umuziki, abafana barabyina, barasabana. Nyuma yaho Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports yafashe ijambo ashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo ikipe ya Rayon Sports ibashe kwegukana iki gikombe cya Shampiyona.

Mubo yashimiye by’umwihariko harimo Murenzi Abdallah wahoze ayobora iyi kipe ndetse akaba yari n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza. Yanashimiye kandi Ntampaka Theogene na we ku ruhare yagize ngo igikombe cy’uyu mwaka Rayon Sports ibashe kucyegukana ndetse anashimira muri rusange komite yose bafatanyije.

Abakinnyi bashya muri Rayon Sports, Rutanga Eric wavuye muri APR FC na Youssoufu Habimana wavuye muri Mukura VS beretswe abafana muri ibi birori, Gacinya akaba yijeje abafana ko bakirimo kubashakira ba rutahizamu bazaza batsinda ibitego.

Mu ijambo rye, Youssoufu Habimana yavuze ko igihe cyari kigeze ngo akinire ikipe ya Rayon Sports. Yemeje ko kuba akomoka i Nyanza ari naho Rayon Sports ikomoka aribyo bizatuma akinira iyi kipe n’umutima we wose.

Rutanga Eric we yavuze ko yishimiye kuza muri Rayon Sports agasanga imaze kwegukana igikombe cya Shampiyona, kubwe akaba yavuze ko Imana nibishaka numwaka utahaza bazacyegukana

Masudi Djuma wari umaze amasaha make asezeye, ntiyigeze agaragara muri ibi birori ariko abandi batoza bose bari basanzwe bafatanya akazi ko gutoza bari bahari. Nshuti Dominique Savio wamaze kwerekeza muri AS Kigali na we ntiyagaragaye muri ibi birori.

Ibirori byabereye mu ihema rya Camp Kigali

Uko Rwandamagazine.com yari yakereye kwereka abasomyi bayo uko ibi birori byagenze....Azam TV nayo byari uko

David Bayingana niwe wari MC

Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba Rayon Sports

Icyo kunywa cyari gihari

Gufana amakipe atandukanye ntibivuga guhangana...Rujugiro(wambaye imyambaro isa niyagisirikare), umufana ukomeye a APR FC yari yaje kwifatanya n’abafana ba Rayon Sports bishimira igikombe

Basabanaga banasoma ku gacupa

Uyu mufana yatangiye shampiyona agendana iki gikombe, birangira ikipe ye icyegukanye

Abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever bishimiraga ko baherekeje ikipe aho yagiye hose ariko ntibatenguhe ikanegukana igikombe cya Shampiyona

Bari bishimye

Nahimana Shasir wagize uruhare runini mu ikipe ya Rayon Sports kugira ngo ibashe kwegukana igikombe cya Shampiyona

Abafana n’abayobozi basabanaga....

Myugariro wa Rayon Sports, Mutsinzi Ange (uri i bumoso) yari ahari

Radju ( wambaye ingofero) wahoze akinira Rayon Sports na we yari yaje kwishimana na bagenzi be ndetse n’abafana b’ikipe yahoze akinira

Sefu, Master na Muhire Kevin

Hari band icuranga muzika y’umwimerere mu njyana zitandukanye

Umufana bita Claude wa Nyanza yishimana na Tidiane Kone

Umuraperi Bably (wambaye ingofero) ni umwe mubari baje kwishimira igikombe Rayon Sports yegukanye

Kazingufu Ally , umukinnyi wa Basketabll warushije abandi umwaka ushize (Most Valuable Player, MVP) na we ni umufana wa Rayon Sports ndetse yari mu birori byo kwishimira igikombe

Umunyamakuru Kalisa John na we ni umufana ukomeye wa Rayon Sports

Maurice Maso usanzwe yungiriza Masoudi Djuma na we yari ahari ....ni uku yarebabaga...umenya yari akibaza ku gusezera gutunguranye kwa Masoudi Djuma

Umutoza wa ba Nyezamu ba Rayon Sports na we yari ahari

Uhereye i bumoso:Umuganga wa Rayon Sports, Manzi Thierry na Lomami Marcel umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports

Igikombe Rayon Sports yashyikirijwe kuri uyu wa 8 Nyakanga 2017

Igikombe ngo bagituye Perezida Paul Kagame

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports

Gakwaya Olivier (i buryo), umunyamabanga wa Rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo

Nsekera Muhire Jean Paul , umuyobozi w’abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever niwe wateye indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports baririmba indirimbo yubahiriza ikipe

Abayobozi ba Rayon Sports baririmba indirimbo yubahiriza ikipe

Murenzi Abdallah (hagati ) aririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

...umenya gufana Rayon Sports bihera mu bwana!

Youssoufu Habimana yemeje ko azakinira Rayon Sports n’umutima we wose

Gacinya Denis yerekana Rutanga Eric na Habimana Youssouf nk’abakinnyi bashya ba Rayon Sports

Gakwaya Olivier asuhuzanya na Rutanga Eric wamaze gusinyira Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC

Rutanga Eric yavuze ko Imana nibishaka n’igikombe cy’umwaka utaha cya Shampiyona Rayon Sports izagitwara

Gacinya Denis yashimiye muri rusange komite yose bakoranye uyu mwaka bakegukana igikombe

Murenzi Abdallah yashimwe by’umwihariko

Nova Bayama, Pierrot na Master

NkundaMatch w’i Kilinda na we yari muri ibi birori

Abayobozi bifatanyije n’abafana mu gushyiraho ’Morale’

Arafotora ibi birori by’imbonekarimwe

Abakinnyi ba Rayon Sports bari muri ibi birori

Abayobozi ba Rayon Sports bashimiye abakinnyi uburyo bitanze

Mutsinzi Ange asuhuza abayobozi ba Rayon Sports

Munezero Fiston yishimana n’abakinnyi ba Azam FC bari bari muri ibi birori

Ndayishimiye Eric Bakame na Mutuyimana Evariste, abanyezamu ba Rayon Sports bishimiraga akazi gakomeye bakoze ngo igikombe gitahe muri Rayon Sports

Pierrot hamwe na Bashunga Abouba, nyezamu wa 3 wa Rayon Sports

Ni uku uyu mufana we yahisemo kwisiga irangi

Munezero Fiston ugiye kujya muri Police FC abwira Shasir ati " Nkusize muri Rayon Sports uri umuhanga kandi uzakomereze aho!’

Manishimwe Djabel na Irambona Eric

Abayobozi nabo basabanye, ...ibyishimo byagaragaraga ku maso yabo

Abafana baha ikaze Youssuf Habimana mu ikipe

Umuhanzi Jef Ajay uheruka kuririmba indirimbo ya Rayo Sports yishiamana n’abafana

Abafana bacinya akadiho

Babyinaga bishimira igikombe

Charly na Nina nibo basusurukije ibi birori

Babyinnye biratinda

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo