Kuri uyu kane tariki 26 Nzeri 2024, Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya Super Cup inyagiye AS Kigali WFC ibitego 5-2.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi z’umugoroba. Umwaka ushize w’imikino, Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro. Yagombaga guhurira ku mukino w’igikombe kiruta ibindi n’ikipe yabaye iya kabiri muri Shampiyona ariyo AS Kigali WFC.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Marry Chavinda Gibi
Ku munota wa 23, AS Kigali WFC yishyuye ku gitego cyitsinzwe na myugariro wa Rayon Sports WFC. Ku munota wa 37 nibwo Colarie yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri , igice cya mbere kirangira ari 2 bya AS Kigali kuri 1 cya Rayon Sports.
Chavinda, Rachel Muema Otolo, Muhawenimana Khadidja na Mukandayisenga Jeanine nibo batsinze ibindi bitego byahesheje Rayon WFC igikombe kiba igikombe cya Gatatu yegukanye muri uyu mwaka nyuma yo kwegukana icya shampiyona n’icy’Amahoro.
Rayon WFC yahembwe miliyoni 5 Frw naho AS Kigali ihabwa miliyoni 3 Frw.
Biyakiriye muri Esperanza Motel, umufatanyabikorwa wa Rayon WFC
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Rayon Sports WFC yagiye kwiyakirira i Gikondo muri Esperanza Motel usanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe.
Ni ibirori kandi byanitabiriwe na Ngoga Roger, Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports ndetse na Olivier, umubitsi w’iyi kipe. Hari kandi Uwimana Jeannine, Perezida w’icyubahiro w’iyi kipe.
Abagize Fan Club ya Ni Nyampinga basanzwe bakurikira Rayon Sports aho ijya hose, bageneye ishimwe iyi kipe.
Niyigaba Pierre Claver nyiri Esperanza yashimiye iyi kipe kuba yahesheje ishema umuryango wa Rayon Sports, abasezeranya ko bazagira ikindi gihe bakishimira iki gikombe.
Ngoga Roger na we yashimiye cyane abakobwa ba Rayon Sports , abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi anabashishikariza kuba inyuma ya basaza babo nabo bafite urugamba imbere.
Murego Philemon, ushinzwe umutekano muri Rayon Sports y’abagabo n’iy’abagore
Uwimana Jeanine, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports WFC
Niyigaba Pierre Claver, nyiri Esperanza Motel, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports WFC akaba n’umwe mu bafana bakomeye b’iyi kipe ya Gikundiro
Ngoga Roger, Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports yashimiye cyane abakobwa ba Rayon Sports WFC begukanye Super Cup banyagiye AS Kigali 5-2
/B_ART_COM>