Ibyishimo bisesuye muri AS Kigali WFC nyuma yo kwegukana igikombe cy’intwari batsinze Rayon Sports WFC (AMAFOTO 200)

Ikipe ya AS Kigali y’abagore ikomeje kwishimira igikombe c’intwari yegukanye itsinze mukeba wayo Rayon Sports WFC kiba igikombe cya 3 itwaye iyi kipe mu gihe baguhuriyeho bagihatanira ku mukino wa nyuma.

Igitego cya Ukwinkunda Jeannette, cyafashije AS Kigali WFC gutsinda Rayon Sports WFC yegukana Igikombe cy’Intwari.

Uyu mukino wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, wabaye ku wa 1 Gashyantare 2024, saa Cyenda muri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wakereweho iminota 15 kubera ko abakinnyi ba AS Kigali; Umurundikazi, Niyomwungeri Olga Peace Rayon Sports yavugaga ko atemerewe gukina kubera ko adafite icyangombwa cyo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Nyuma yo guhosha izi mpaka, AS Kigali yatangiye umukino isatira bikomeye ariko myugariro wa Rayon Sports, Uwase Andersene akabyitwaramo neza.

Ku munota wa 63, Ukwinkunda Jeannette yatsinze igitego ku mupira wahinduwe imbere y’izamu akina neza n’umutwe.

Iki gitego nicyo cyahesheje AS Kigali kwegukana igikombe yegukana miliyoni 4Frw mu gihe Rayon Sports yahawe 2Frw.

Kibaye igikombe cya gatatu AS Kigali WFC itwaye Rayon Sports nyuma y’igikombe cy’Amahoro yayitwaye umwaka ushize ndetse na Super Cup yari yabahuje umwaka ushize.

11 AS Kigali WFC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga

Umurundikazi, Niyomwungeri Olga Peace watumye umukino ukererwaho iminota igera kuri 15 ni umwe mu bazonze cyane Rayon Sports WFC

Ukwinkunda Jeannette watsinze igitego cyahesheje AS Kigali WFC igikombe

I bumoso hari Marie Josee Twizeyeyezu, umuyobozi wa AS Kigali WFC , i buryo ni Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports

Uhereye i bumoso hari Nshimiye Joseph, umufana ukomeye wa AS Kigali y’abagabo n’iy’abagore ndetse akaba yarabaye mu buyobozi bwa AS Kigali, hagati hari Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore Madame Ancilla Munyankaka naho i buryo hari Matiku Marcel, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA