Ibyishimo byari byinshi cyane ubwo Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd rwamurikaga ku mugaragaro inzoga nshya ‘Virunga Silver’ ikozwe mu binyampeke n’ibindi birimo ibikomoka ku gihingwa cya ‘Hops’.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2024, nibwo uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya ya Virunga Silver ndetse na Virunga Gold kimwe na Virunga Mist zari mu isura nshya.
Abitabiriye iki gikorwa barenga 500 bahuriye kuri Mundi Center basogongera ku mwimerere ndetse n’uburyohe bw’ibi binyobwa byose, banasusurutswa n’abahanga mu kuvanga imiziki baturutse muri Afurika y’Epfo ari bo DJs Soul Nativz bafatanyije na Dj Sonia na Dj Fiston.
Nyuma yo kuryoherwa n’iki kinyobwa kigiye kujya cyengerwa abanyabirori, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimangiye ko nta kabuza abantu bose bazagikunda kubera uko cyengetse.
Yagize ati “Twamuritse iki kinyobwa mu birori by’akataraboneka kuko twifuzaga ko nacyo tucyitezeho kutugeza kure. Twashakaga kwerekana umwihariko wa Virunga Silver kandi bashyitsi twagize baduhaye ibisubizo twifuzaga.”
“Ndahamya neza ko twari dusanzwe twenga ibinyobwa Abanyarwanda bakunda. Iyo niyo mpamvu tutazahwema kubazanira ibinyobwa bakunda mu gihe icyo ari cyo cyose. Uzayisomaho [Virunga Silver], ntabwo azayivaho.”
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol, Eric Gilson, yashimye ubufatanye bwabayeho kugira ngo iki kinyobwa gisembuye kijye ku isoko ndetse kinakirwe neza.
Ati “Iki kinyobwa gishya cya Virunga Silver kigiye kuzamura urwego twari turiho. Ni ikimenyetso cy’uko dushoboye gukora ibyo abakiliya bacu bifuza. Nishimiye intambwe twateye hamwe n’abakozi ba Skol. Si agashya gusa twazanye ahubwo ni ibyiza by’akataraboneka.”
Virunga Silver izaba igura 800 Frw yamaze kugera ku isoko haba mu tubari ndetse n’ahandi hose hemerewe gucururizwa ibi binyobwa.
Uru ruganda rusanganywe ku isoko ibinyobwa bitarimo umusemburo nka Skol Panaché n’ibirimo umusemburo nka Skol Pulse, Skol Malt, Skol Lager, Skol Gatanu, Virunga Mist, Virunga Gold, Virunga Water, Skol Panache na Skol Select.
DJ Sonia ntiyabicishije irungu
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol, Eric Gilson, yashimye ubufatanye bwabayeho kugira ngo iki kinyobwa gisembuye kijye ku isoko ndetse kinakirwe neza
Khalim uri mu bayobozi bakuru murio Skol yitegereza uko ibirori biri kugenda